Kigali
dnd

Myugariro Bayisenge ntabwo azakina umukino wa Mozambique [AMAKURU ARI MU MAVUBI]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 1687

Myugariro w’amavubi Bayisenge Emery ntabwo azakina umukino wa Mozambike kuri uyu wa kane kubera imvune yagize ku munsi w’ejo mu myitozo ya mbere Amavubi yakoreye I Maputo kuri stade ya Costa do Sol.



Ubwo Amavubi yakoraga iyi myitozo saa Kumi,Bayisenge yaje kugira akabazo k’imvune katumye abuzwa gukomeza gukora imyitozo none birangiye akuwe mu bakinnyi bagomba guhangana na Mozambike.

Bayisenge ukinira ikipe ya Said Sporting Club yo muri Bangladesh yari mu bakinnyi bashoboraga kubanza mu kibuga ku munsi w’ejo nkuko byegenze ubushize ubwo Amavubi yakinaga na Seychelles mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Amavubi yitegura Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda F wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,yakoze imyitozo ya nyuma kuri stade ya Zimpeto bazakinira kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ndetse bashaka kwitwara neza muri uyu mukino.

Ati “Abafana bacu n’igihugu muri rusange batwitezeho byinshi kandi natwe turabizi ko imikino itandukanye n’intego zitandukanye. Twabonye itike ya CHAN 2020, dukomeza mu rindi jonjora ry’Igikombe cy’Isi ariko hano ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Turiha intego nshya, gutsinda ni byiza kuko bitera imbaraga abakinnyi, abafana n’undi wese ufite uruhare ku ikipe. Umukino dufite ejo ntuzaba woroshye ariko twe turiteguye. Abakinnyi bameze neza, bari kwitoza neza ndetse twizeye ko ejo tuzabona umusaruro mwiza.”

Nubwo Bayisenge yavunitse,Amavubi afite abakinnyi benshi bo kumusimbura barimo Nirisarike Salomon,Rwatubyaye Abdul,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bose bahagaze neza.

Amavubi azakina na Mozambike kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Ugushyingo 2019, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yaharuye neza inzira iyerekeza mu rugamba izahanganamo na Rayon...

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda...
14 December 2019 Yasuwe: 1255 0

Umutoza Casa Mbungo mu nzira yo gusezera kuri AFC Leopards imaze amezi 5...

Umunyarwanda Cassa Mbungo watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya...
14 December 2019 Yasuwe: 531 0

Ronaldinho ntiyemera ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi mu...

Uwahoze ari umukinnyi w’igihangange ku isi,Ronaldinho yabwiye abanyamakuru...
14 December 2019 Yasuwe: 2042 0

Perezida Munyakazi Sadate yahaye inama ikomeye abana bakomeje kuza muri...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,akomeje gahunda yo kubaka...
14 December 2019 Yasuwe: 2475 0

Shampiyona igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo nyuma y’ibiganiro bya...

Kuri uyu wa Gatanu I Kigali hasojwe ibiganiro bigamije kongerera ubumenyi...
14 December 2019 Yasuwe: 3203 0

Chelsea FC niyo yashoye amafaranga menshi mu bikorwa by’urukundo kurusha...

Ikipe ya Chelsea FC,niyo yahize izindi mu kwita ku batishoboye no gutera...
13 December 2019 Yasuwe: 1598 0