Kigali

Myugariro David Luiz wa Arsenal yamaze kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 3602

Myugariro mushya w’ikipe ya Arsenal,David Luiz yamaze kugera mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri rwateguwe mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal.



Myugariro David Luiz ari kumwe na mama we ndetse n’umukunzi we bageze mu Rwanda mu ma saha ya saa mbili z’umugoroba muri uru ruzinduko bazasoza ku cyumweru.

David Luiz azahura n’abakinnyi bakiri bato,abafana ba Arsenal ndetse azasura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho azasobanurirwa byinshi ku mateka yaranze u Rwanda.

Uyu mukinnyi kandi azasura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu birimo pariki y’ibirunga aho azerekwa ingagi n’izindi nyamaswa zitandukanye .

Uruzinduko rwa David Luiz r rukozwe nyuma y’umwakaumwe w’amasezerano u Rwanda muri gahunda yarwo ya Visit Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal aho yemeye kuyambara ku maboko y’imipira yabo.

David Luiz wageze muri Arsenal mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka,aherutse gufasha iyi kipe gutsinda AFC Bournemouth ubwo yayitsindiraga igitego 1-0 cyabonetse muri uyu mukino.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sadio Mane yaciye ibintu kubera ibikorwa bikomeye yakoze ari mu kiruhuko...

Nyuma y’imikino y’igikombe cya Afurika iheruka kubera mu Misiri,rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 2640 0

Lionel Messi yatunguranye asaba Cavani kuzaza bakarwana igihe cyose azaba...

Umunya-Uruguay Edinson Cavani yasabye Lionel Messi ko barwanira mu mukino...
20 November 2019 Yasuwe: 3350 1

Jose Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs yirukanye...

Umunyabigwi Jose Mourinho w’imyaka 56 umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku...
20 November 2019 Yasuwe: 2092 0

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari...

Ronaldo ubura igitego 1 gusa ngo yuzuze ibitego 100 mu ikipe ya Portugal...
19 November 2019 Yasuwe: 4377 0

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 3762 0

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje...
19 November 2019 Yasuwe: 6229 0