skol
fortebet

Myugariro Iragire Saidi wari kizigenza muri Mukura VS yamaze gusinyira Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro wari uyoboye abandi mu ikipe ya Mukura VS,iragire Saidi yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwanga kuyongera muri iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Sponsored Ad

Umunyarwanda Iragire Saidi wakuriye I Burundi, asanzwe ari inararibonye mu bw’ubwugarizi, ariyo mpamvu ikipe ya Rayon Sports yamuteye imboni ihita imusinyisha amasezerano y’imyaka 2 mbere y’uko izindi kipe zari ziryamiye amajanja zimena amafaranga kugira ngo ngo zimusinyishe.

Rayon Sports yahaye Iragire Saidi miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 FRW) yo kumugura (Recruitmet Fees) mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600,000 FRW) nk’umushahara wa buri kwezi.

Iragire wakoranaga neza mu bwugarizi na Nshimirimana David bakuranye,yari amaze imyaka isaga 2 akinira ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo y’u Rwanda ndetse yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports kuri penaliti mu mwaka ushize.

Ku munsi w’ejo taliki ya 05 Kamena uyu mwaka, nibwo uyu musore yegereye ubuyobozi bw’ ikipe ya Mukura VS abusaba ko bwamuha ibaruwa imwemerera kugenda cyane ko amasezerano ye yari arangiye,birangira bamwemereye ndetse ntibarindiriye ko abakinira igikombe cy’Amahoro.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Iragiye yabwiye abayobozi ba Mukura ko yifuza ko bamuha urwandiko rumurekura agakina imikino isigaye arufite dore ko amasezerano ye yagombaga kurangizanya n’igikombe cy’Amahoro,ntibamunaniza ahubwo bamwemerera guhita agenda iyo mikino isigaye akayireka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa