skol
fortebet

Myugariro John Stones uherutse guta umugore we bakundanye bakiri bato yishumbushije ikizungerezi bahuriye mu kabyiniro [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester City,John Stones w’imyaka 24 uherutse gutandukana n’umukunzi we Millie Savage mu mwaka ushize,ari mu rukundo rushya n’umukobwa w’ ikizungerezi witwa Olivia Naylor w’imyaka 30 bahuriye mu kabyiniro.

Sponsored Ad

John Stones wafashe umwanzuro wo gutandukana na Millie Savage bari bamaze iminsi mike babyaranye umwana w’umukobwa,yahise yishumbusha uyu mugore umurusha imyaka 6 nawe uherutse kubyara umwana n’undi mugabo.

John Stones yakundanye na Millie Savage kuva bafite imyaka 12 ariko yaje kumuta mu nzu ajya gukodesha icyumba muri hoteli ituranye no kwa Pep Guardiola.

Mu mpera z’umwaka ushize,John Stones yatunguye umugore we Millie Savage ari mu gitondo,azinga ibintu bye byose arangije aramubwira ati “Byarangiye.Ndashaka ubwigenge busesuye.”

Abagize umuryango wa Millie bahise birukanwa ku kazi bahawe na John Stones,babaho nabi kubera uyu mukwe wabo wanze umukobwa wabo mu buryo budasobanutse.

Umwe mu bantu baba hafi ya John Stones yavuze ko yahuriye na Olivia bari gukundana muri iyi minsi mu kabyiniro ubwo yari atwite,bahuza urugwiro ndetse birangira bahanye nimero umubano utangira ubwo.

Yagize ati “John yahuye na Olivia ubwo yari amaze gutandukana n’umuryango we.Olivia ni mwiza kandi arazwi I Manchester.Bahuriye mu kabyiniro nijoro bahita bamenyana.”

Uyu mukunzi mushya wa John Stones,ni umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Manchester ndetse mu minsi ishize,ku irembo ry’inzu ye bahabonye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini 4x4 ya John Stones ,igura akayabo k’ibihumbi 160 by’amaopawundi.

John Stones ahembwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru nyuma yo kugera muri Manchester City avuye muri Everton mu mwaka wa 2016.



John Stones yataye umukunzi we wo mu bwana,ari mu rukundo n’ikizungerezi Olivia bahuriye mu kabyiniro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa