skol
fortebet

Myugariro Rugwiro Herve umaze iminsi 13 afunzwe agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Rayon Sports,Rugwiro Herve Amadeus watawe muri yombi kuwa 17 ukuboza 2019 azira kwambuka umupaka w’u Rwanda yerekeza muri RDC mu buryo butemewe,aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi,Rugwiro Herve, watawe muri yombi n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ishami rya Rubavu,amaze iminsi 13 afungiwe muri aka karere aho agomba kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko Rugwiro azaburana kuri uyu wa Kabiri.

Ati "Uyu munsi yavuye mu Bushinjacyaha ajyanwa mu rukiko, ejo azaburana.’’

Rugwiro arashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuye I Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa