skol
fortebet

Myugariro Serge Aurier ari mu mazi abira kubera ukuntu yishe #Gumamurugo mu buryo bugayitse

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza yatangiye gukora iperereza kuri myugariro wayo ukomoka ku mugabane wa Africa,Serge Aurier, wagaragaye ashyira amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram afite inyogosho nshya bikaba bivugwa ko yarenze ku mabwiriza ya guma mu rugo yashyizweho mu Bwongereza akajya kwiyogoshesha.

Sponsored Ad

Uyu munya Ivory Coast usanzwe azwiho kugira imyitwarire mibi, kuva ageze muri iyi kipe yo mu Majyaruguru y’umugi wa London,yashyize hanze aya mafoto yose ari kumwe n’undi muntu bivugwa ko ari we wamwogoshe.Iyi ngo yaba ibaye inshuro ya 3 yishe amabwiriza ya Guma mu rugo.

Ikipe ya Tottenham yamaze gutangira iperereza kuri uyu mukinnyi kugira ngo bamenye niba atongeye kugwa mu ikosa ryo kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo. Ifoto ya mbere y’uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yagaragaye ibiganza bye byegeranye, indi igaragara atunze urutoki kuri kamera ,mu gihe ifoto ya gatatu yagaragaye yerekana ku mutwe.

Mu butumwa Serge Aurier yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bwagiraga buti ‘’ Yego nyakubahwa, inyogosho gusa, inyogosho ni nziza.’’

Umwe mu bagenewe ubu butumwa ni usanzwe akora akazi ko kugosha witwa Justin Carr unakurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 30,000 kuri Instagram harimo n’abakinnyi bo muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Amwe mu mabwiriza yo kurwanya icyorezo COVID 19 mu Bwongereza asaba abakora akazi ko kogosha gufunga kuko ngo ari hamwe mu hantu iki cyorezo cyakwandurira kigakwirakwira byihuse. Nkuko bigaragara ku mafoto, uwogosha yasanze Serge Aurier mu rugo rwe gusa na byo ngo ntibyemewe muri iki gihugu cy’Ubwongereza.

Ubutumwa ikipe ya Tottenham Hotspurs uyu Aurier akinira yashyize hanze bugira buti ‘’ Turi gukora iperereza kuri ibi byabaye kandi turabikemura mu buryo bunoze.’’

Iyi ni inshuro ya gatatu uyu mukinnyi arenga ku mabwiriza yo guhangana n’icyorezo COVID-19 (Coronavirus), ni nyuma yuko yaherukaga kugaragara yiruka hanze y’urugo rwe ari kumwe n’inshuti ze.Yigeze no kugaragara ari kumwe na Moussa Sissoko bakinana kandi byari bibujijwe guhura kw’abantu.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019,myugariro Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United,ashinjwa gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.

Mu ijoro ryo kuwa 12 Mutarama 2019 ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0,Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo ntiyaboneka ku mukino.

Uyu mugabo w’imyaka 27,yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley.

Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.

Aurier n’uyu mugore we usanzwe ari umunyamakuru kuri TV,bateye urusaku mu masaha y’ijoro, bituma polisi yitabazwa ijya gufunga uyu mugabo.

Serge Aurier ni umwe mu bakinnyi badashobotse kuko agikina mu Bufaransa mu ikipe ya PSG,yagiye akurikiranwaho guhohotera abantu barimo na polisi.

Inkuru ya Twizerimana Heritier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa