skol
fortebet

Myugariro Usengimana Faustin yasinyiye Police FC yamuguze akayabo

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Faustin Usengimana yateye umugongo Rayon Sports asinya imyaka ibiri muri Police FC nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Buildcon yo mu gihugu cya Zambia yakiniraga.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Faustin yahawe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda na Police FC kugira ngo yemere kuyisinyira imyaka ibiri, aho buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 by’umushahara.

Faustin yasoje amasezerano ye muri Buildcon FC mu kwezi kwa kabiri 2020, ariko kubera ko shampiyona yari igikinwa, agumayo akomeza gukorana na bagenzi be imyitozo ndetse akaba yaragiranye ibindi biganiro n’iyi kipe yo muri Zambia kukuba yakongera amasezerano ariko ntibyagira icyo bitanga.

Faustin akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi Police FC yasinyishije barimo Twizerimana Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports, Evode Ntwari baguze muri Mukura ndetse na Iradukunda Eric Radu bakuye muri Rayon Sports.

Usengimana yifuzwaga n’ikipe yamuzamuye ya Rayon Sports gusa yahisemo kwerekeza muri Police FC yamuhaye ibyo yayisabaga.

Usengimana yatangiriye umupira muri Rayon Sports, aca mu Isonga mbere yo gusubira muri Rayon Sports, APR FC na Buildcon yakiniraga.

Faustin akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi Police FC yasinyishije barimo Twizerimana Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports, Evode Ntwari baguze muri Mukura ndetse na Iradukunda Eric Radu bakuye muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa