skol
fortebet

Myugariro wa Liverpool yanditswe mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku isi

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro wa Liverpool Trent Alexander-Arnold ukomoka mu guhugu cy’Ubwongeleza yanditswe mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku isi, Guinness des Records.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi yashyizwe muri iki gitabo, nyuma yo gutanga imipira yavuyemo ibitego 12 mu mwaka umwe wa Shampiyona y’Abongereza ya 2018/2019, akabikora kandi akina nka myugariro.

Bitewe n’umwanya ba myugaruro bakinaho mu kibuga, biragoye cyane ko abona amahirwe yo gutsinda ibitego cyangwa ngo batange imipira ivamo ibitego kuko usanga akazi kabo ari ukurinda imipira isatira izamu.

Alexander-Arnold w’imyaka 21 yanditse amateka yo kuzuza 12 byahise binatuma aca kuri Leighton Baines watanze imipira yavuyemo ibitego 11 mu mwaka w’imikino wa 2010/2011 ndetse na Andy Hinchcliffe wabikoze mu 1994/95. Aba bombi bakaba barabikoreye mu ikipe ya Everton.

Nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abahize abandi ku Isi, yatangaje ko ari ibihe bidasanzwe kuri we n’umuryango we, anavuga ko uruhare runini rwagizwe n’abakinnyi bagenzi be, umutoza n’abafana.

Ati” Ibi byakozwe n’abasore bashyiraga umupira mu rucundura kuko umupira w’amaguru ni umukino ukinwa ku bufatanye. Iyo ntaza kugira abakinnyi bamfasha, umutoza n’abafana baba baturi inyuma, sinari kugera kuri aka gahigo.”

Trent Alexander-Arnold yakomeje avuga ko ubwo yari akiri muto yakundaga gusoma igitabo cya ‘Guiness des Records’ none kuri ubu akaba ashimishijwe no kubona izina rye ricyanditsemo.

Alexander-Arnold yabaye umukinnyi muto wabashije gutanga imipira itatu yavuyemo ibitego mu mukino umwe, ibi akaba yarabikoze mu mwaka ushize wa Shampiyona y’Abongereza ubwo Liverpool yakinaga na Watford.

Alexander Trent-Arnold ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bafashije Liverpool kwegukana igikombe UEFA Champions League mu mwaka ushize w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa