skol
fortebet

Myugariro wa PSG yashinze ikigo gifasha urubyiruko mu Burundi nyina avukamo

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Myugariro wa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Thilo Kehrer kuri uyu wa mbere yatangije ikigo cye kigamije gufasha mu iterambere ry’urubyiruko mu Burundi, igihugu nyina avukamo.

Sponsored Ad

Kehler w’imyaka 23, ni Umudage ukinira ikipe y’igihugu yaho wavukiye mu mujyi wa Tübingen hagati mu Budage ku mubyeyi w’Umudage n’Umurundikazi.

Ikinyamakuru RMC Sport kivuga ko mu gutangiza iki kigo, Kehler yari yatumiye bamwe muri bagenzi bakinana nka Eric-Maxim Choupo-Moting, Marquinhos na Julian Draxler.

Mu gukusanya inkunga igenewe iki kigo, uwo munsi hagurishijwe amafoto umunyabugeni w’Umudage Tom König yafatiye mu irushanwa rya marathon y’amahoro mu Burundi umwaka ushize.

Abakinnyi ba PSG baje muri iki gikorwa batanze inkunga yabo yo gushyigikira iki kigo kizafasha cyane cyane urubyiruko rw’Abarundi kwiga.

Iki kigo kandi kizafasha uru rubyiruko guteza imbere impano zarwo, kibashakira amahugurwa no gutera inkunga imishinga yo guhanga ibishya nk’uko bivugwa na RMC Sport.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa