skol
fortebet

Myugariro Zinchenko yitandukanyije n’umugore we w’umunyamakuru uherutse kunenga Guardiola

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Manchester City, Oleksandr Zinchenko,yavuze ko ibitekerezo by’umugore we washinje umutoza Guardiola ko yapanze nabi ikipe igatsindwa na Lyon ari iby’umufana bidakwiriye kugira ingaruka ku bukwe bwabo.

Sponsored Ad

Oleksandr Zinchenko yitandukanyije n’ibitekerezo by’umugore we uherutse gutangaza ko umutoza Pep Guardiola ariwe watumye ikipe ya Manchester City isezererwa na Lyon kubera ukuntu yayipanze nabi.

City yari imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana UEFA Champions League uyu mwaka ariko yakuwemo muri ¼ na Lyon mu buryo budasobanutse ibatsinze ibitego 3-1.

Umugore wa myugariro Zinchenko witwa Vlada Sedan usanzwe ari umunyamakuru kuri TV yashinje Guardiola kugira uruhare runini mu gutsindisha iyi kipe.

Yagize ati “Birashoboka ko ndakwiriye kuvuga ibi,wenda Zinchenko azambuza kubikora ariko mvugishije ukuri,aya n’amakosa ya Guardiola [gusezererwa].

Mu mukino w’ingenzi nk’uriya,kuvumbura uburyo nka buriya bw’imikinire kuri Manchester City birababaje.Nta burenganzira mfite bwo kunenga ariko se ni gute wakinisha ba myugariro 3 inyuma kandi abakinnyi bo ubwabo bafashe imitwe yabo.

Nta magambo nabona yo kuvuga.Reba abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura…n’amakipe make ku isi ashobora gutunga abasimbura bameze kuriya.”

Uyu mukinnyi yabwiye umugore we kuri You tube Channel ye ko umutoza Guardiola nta kintu yababwiye nyuma yo gutsindwa na Lyon ndetse anasubiza abafana bibasiye umugore we nyuma yo kunenga Guardiola.

Ati “Mbere na mbere,sinigeze mvuga ikintu kibi cyangwa ngo nshire urubanza uburyo bw’imikinire bw’umutoza ntimwitiranye amagambo yanjye ndabinginze.

Nasobanuriwe neza ko twe nk’abakinnyi tugomba gukurikiza uburyo bw’imikinire twahawe.Twatsinzwe na Lyon ariko ntibivuze ko umutoza yakoze nabi kugerageza.Murebye ibiganiro byanjye mu minsi yashize n’ukuntu mvuga umutoza wanjye mwabona ukuri.Ni uwa mbere.

Icya kabiri,ku mugore wanjye nubwo ari umunyamakuru ariko n’umufana.Mu mwaka w’imikino wose twarajyanye yaba mu mikino yo mu rugo no hanze kuko n’umufana ukomeye wa City.Mu mashusho wahita ubona amarangamutima ye nyuma y’umukino kandi yatanze ibitekerezo bye nkko abandi bafana babigenza cyane ko atwifuriza icyiza.Yagaragaje kutishima kwe nk’umufana.

Ibi byanditse ndi mu bukwe bwanjye aho kwishimira uyu mwanya w’agatangaza ndimo,nahisemo gutanga ubu butumwa kuko sinabireka ngo bikomeze.Ndatekereza ko mwabyumvise.”

Benshi baribaza ahazaza ha Zinchenko cyane ko umutoza Guardiola atajya avugirwamo ndetse adakunda n’abamunenga.Uyu mugabo w’imyaka 23 ntiyahiriwe mu mwaka w’imikino ushize kuko yakinnye imikino 25 gusa mu marushanwa yose.





Zinchenko yagize ubwoba ko umugore we ashobora kumwubikira imbehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa