skol
fortebet

N’golo Kante yatunguwe n’abafana ba Chelsea nyuma yo kugora cyane Real Madrid

Yanditswe: Thursday 06, May 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Chelsea ukundwa cyane n’abafana,N’golo Kante,yaraye yifatiye ku gahanga Real Madrid iyikandira hagati mu kibuga kugeza ivuyemo byatumye abafana bajya kumutegerereza inyuma y’ikibuga bamenaho imodoka ye champagne.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa w’umuhanga cyane ku isi, niwe mukinnyi wagoye Real Madrid kurusha abandi ba Chelsea kuko imikino yombi bahuye ariwe watowe nk’umukinnyi w’umukino gusa.

Kante uzwiho kwicisha bugufi cyane n’ubwo ari mu bakinnyi ba mbere ku isi mu kibuga hagati,yasohotse muri stade ari mu kamodoka yaguze karakoze ubwo yakinaga muri Leicester abafana bamuha amashyi y’urufaya ndetse bamumenaho inzoga mu rwego rwo kumushimira.

Ikipe ya Chelsea yaraye itsinze Real Madrid muri uyu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League byiyongera kuri 1-1 banganyije mu mukino ubanza ihita iyisezerera yerekeza ku mukino wa nyuma.

Abafana ba Chelsea baje ku bwinshi I Stamford Bridge baje guha icyubahiro intwari yabo yasohotse iri mu modoka yakoze ya MINI mu gihe abahembwa make kuri we bakinana bari muri za Bentley na Ferrari.

MINI Cooper ya N’golo Kante yayiguze ibihumbi 16 by’amapawundi yarakoze,ariko umusaruro atanga mu kibuga uratangaje.

Kante yahagaritse bikomeye Luka Modric, Casemiro na Toni Kroos Babura umupira byatumye Real Madrid ibura amahirwe yo kubona ibitego.

Kante yatwaye Premier League muri Leicester na Chelsea n’igikombe cy’isi ari kumwe n’Ubufaransa gusa kuri iyi nshuro arashaka kwegukana UEFA Champions League.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa