skol
fortebet

N’Golo Kante yavuze umutoza yakunze muri Chelsea n’impamvu yanze gukinira PSG

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Umufaransa N’golo Kante yatangaje ko yanze kwerekeza mu ikipe PSG ubwo yamushakaga cyane igitozwa n’umutoza uri kumutoza ubu Thomas Tuchel ukomoka mu Budage.

Sponsored Ad

Tuchel yagizwe umutoza wa Chelsea mu kwezi kwa mbere asimbuye Frank Lampard wari utari kwitwara neza kandi yaraguriwe abakinnyi ba miliyoni 200 z’amapawundi.
Kugeza ubu Tuchel ntabwo aratsindwa na rimwe mu mikino 9 amaze gukina muri Chelsea zirimo 6 yatsinze.

Kante yavuze ko yanze kwerekeza muri PSG ubwo yatozwaga na Tuchel mu minsi ishize.Yagize ati “Nari mbizi ko mu myaka ishize hari ibiganiro na Paris Saint-Germain ubwo yari umutoza wayo ariko ntabwo nari mbishaka.

Ntabwo byakunze kuko nari nishimye muri Chelsea kandi nayigumyemo.Ntabwo nigeze mbiganiraho n’umutoza.

Kuva Chelsea yagura Kante miliyoni £33 muri 2016 avuye muri Leicester City,amaze kuyikinira imikino isaga 200 ndetse yabaye umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.

N’golo Kante yavuze ko umwaka we wa mbere muri Chelsea ariwo yakunze kurusha iyindi kuko yakoranye neza n’umutoza Antonio Conte waje kwirukanwa nyuma.

Yagize ati “Hamwe na Antonio Conte twamaze imikino irenga 10 dutsinda.Muri icyo gihe,twakinaga twifitiye icyizere,ikipe yakinaga neza cyane.Twarushaga amakipe yose twakinaga tugatsinda.Numvaga meze neza mu kibuga.Byari ibihe byiza.”

N’golo Kante yagowe n’imvune muri uyu mwaka w’imikino zatumye atakaza umwanya we kuko kuva Tuchel yaza amaze kubanza mu kibuga kabiri gusa.

Uyu mukinnyi yavuze ko yize byinshi muri iki gihe yari amaze yarabuze umwanya wo gukina by’umwihariko ngo yabonye ko iyo utari mu bihe byiza ukwiriye gutegereza kuko aribyo byafasha ikipe yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa