skol
fortebet

Napoli yabujijwe kujya gukina na Juventus kubera COVID-19,iteguzwa guterwa mpaga

Yanditswe: Sunday 04, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani yagiriwe inama n’ubuyobozi bw’uyu mujyi ko yareka kujya gukina na Juventus muri Serie A kubera ikibazo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu makipe yombi ariko Juventus yatangaje ko yo irazana mu kibuga ikipe ya mbere ndetse ko Napoli nibura bayitera mpaga.

Sponsored Ad

Napoli yagombaga kwerekeza I Turin ku munsi w’ejo saa kumi z’amanywa zo muri icyo gihugu ariko abayobozi b’umujyi bahise bayibwira ko ntaho ijya kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamura ubukana hirya no hino mu Butaliyani.

Abanduye Coronavirus mu makipe bakomeje kwiyongera mu makipe yo mu Butaliyani mu minsi ishize,aho Genoa iheruka gukina na Napoli yatangaje ko abakinnyi bayo 22 basanganwe iki cyorezo mu gihe abakozi 2 ba Juventus nabo basanganwe iki cyorezo.

Abakinnyi 2 ba Napoli barimo Elif Elmas na Piotr Zielinski banduye iyi virus ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Napoli bwanze ko iyi kipe ijya gukina hanze kugira ngo itazana icyorezo ikagikwirakwiza.

Juventus yatangaje ko uyu mukino ugomba kuba byanze bikunze ndetse itari buze kwemera ko usubikwa kuko isaha nizigera iramanura mu kibuga ikipe yabo ya mbere bagatera mpaga Napoli.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Juventus yatangaje iti “Juventus Football Club iratangaza ko ikipe ya mbere izashyirwa mu kibuga ku mukino wa Juventus - Napoli uzaba ku munsi w’ejo saa 20:45 nkuko ingengabihe ya Serie A ibigaragaza.Serie A iremeza ko uyu mukino uzaba nta kabuza nkuko uteganyijwe.”

Amategeko ya Serie A avuga ko ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 13 kugira ngo umukino ubashe kuba,yababura igaterwa mpaga.

Icyemezo cy’abaypbozi b’umujyi wa Napoli cyo kubuza iyi kipe kujya gukina,cyateje impaka ndetse bituma benshi bibaza kuri uyu mukino wari utegerejwe na benshi.
Napoli niterekeza ku kibuga Allianz Stadium uyu munsi,iraterwa mpaga y’ibitego 3-0 nkuko amategeko abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa