skol
fortebet

Napoli yatwaye Coppa Italia 2020 isiga Cristiano Ronaldo na bagenzi be mu marira

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Napoli yatwaye igikombe cya Copa Italia 2020 nyuma yo gutsindira Juventus kuri penaliti 4-2 nyuma y’iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 kuri stade Olimpico y’I Roma.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo wifuzaga gutwara ikindi gikombe mu mateka ye,ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye kuko yatengushywe na bagenzi be barimo Dybala na Danilo bahushije penaliti zibanza za Juventus.

Napoli yari imaze igihe idakoza imitwe ku gikombe yinjije penaliti 4 ibifashijwemo na Lorenzo Insigne, Matteo Politano, Nikola Maksimovic na Arkadiusz Milik mu gihe abinjije penaliti 2 za Juventus ari Bonucci na Ramsey.

Umunyezamu Buffon yigaragaje cyane muri uyu mukino kuko yakuyemo ibitego 4 byabazwe birimo n’icyo yakuyemo mu minota ya nyuma.

Amashusho yagaragaje rutahizamu Cristiano Ronaldo ari kurira nyuma yo kunanirwa gufasha ikipe ye ndetse uyu ubaye umukino wa kabiri ananiwe kwinjizamo igitego.

Mugenzi we bakinana Cuadrado yagize ati “Yababajwe cyane n’ibyavuye mu mukino.Iyo bigeze kuri penaliti aba ari nk’urusimbi.”

Ronaldo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 05 w’umukino ariko umunyezamu Alex Meret amubera ibamba.Nta kindi kintu gikomeye yakoze mu mukino.

Umutoza Maurizio Sarri yavuze ko Ronaldo atarabasha kugarura umuvuduko we kuva yava muri guma mu rugo yatewe na Coronavirus.

Ati “Niko buri gihe bigenda iyo umaze igihe udakina imikino.”

Iki nicyo gikombe cya mbere umutoza Gennaro Gattuso atwaye nyuma yo gutangira akazi ko gutoza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa