skol
fortebet

Ndahari 100% ku mukino wa Gor Mahia-Jacques Tuyisenge

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yatangaje ko yiteguye 100% guhura na Gor Mahia kuwa Gatandatu mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi yagiranye na APR FC Website, nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yateguraga uyu mukino.

Yatangiye yemera ko yagiriye akabazo k’imvune mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2022 wahuje Amavubi na Cap-Vert i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo, gusa atangaza ko ubu ameze neza nyuma yo gukora imyitozo ndetse akaruhutswa ku mikino itandukanye ya gicuti ikipe y’ingabo z’igihugu yagiye ikina.

Yagize ati: ”Nibyo nari nagiriye akabazo k’imvune mu Mavubi ariko nitaweho neza kugeza uyu munsi aho tuvuganira meze neza imyitozo ndayikora neza, ku bwanjye nta kibazo na kimwe mfite nditeguye 100% kuba nahagararira neza ikipe yanjye ya APR FC ku mukino wo kuwa Gatandatu.”

”Ndahari wese kuko imyitozo ndimo ndayikora neza, kuko utari muzima ntabwo wakora imyitozo kandi n’uburyo nyikora nta bubabare mfite nta kibazo mfite njye ndahari 100%.”

APR FC izakira Gor Mahia kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda z’umugoroba mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 4-6 Ukuboza 2020.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Arta Solar 7 yo muri Djibouti ibitego 2-0,umutoza Adil Mohamed yabwiye abanyamakuru ko uyu rutahizamu we ameze neza.

Umutoza Adil yagize ati: ”Jacques Tuyisenge arahari kandi yiteguye neza kuwa Gatandatu nshobora kubibemerera, arahari kandi nk’uko mwabivuze agomba gutsinda ibitego, ibitego nibyo bya ngombwa, ntafite Jacques nagiye ngerageza uburyo bwinshi bw’imikinire yacu kandi twabigezeho.”

”Jacques ni umuntu w’ingenzi cyane mu buryo bw’iyo mikinire yacu kandi tugomba kumurinda mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa