addresiya
Kigali
startimes

Ndoli Jean Claude yatangaje uko yahemukiwe na Bakame bapfa ko yamutwaye umwanya muri APR FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 May 2020 Yasuwe: 4948

Umunyezamu wamamaye cyane mu Rwanda,Ndoli Jean Claude yatangaje ko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yagerageje kumuhemukira kenshi kugira ngo amuteshe umutwe bityo amutware umwanya mu ikipe ya APR FC.



Mu kiganiro uyu munyezamu wa Musanze FC yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko mbere y’uko Bakame amusanga muri APR FC bari inshuti ariko nyuma y’aho umubano wabo wajemo rushorera bapfa kurwanira umwanya wo kubanza mu kibuga.

Yagize ati“Wenda iryo ni ibanga ry’akazi, gusa icyo navuga ni uko Bakame twakuranye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, twari inshuti nta kibazo na kimwe twari dufitanye.”

Ndoli yabwiye ISIMBI ko atakwihandagaza ngo abeshye ko we na Bakame batagiranye ibibazo igihe bakinanaga muri APR FC cyane ko ari bwo umubano wa bo watangiye kwangirika ndetse ngo yatangiye kumuteranya n’umugore we birangira batandukanye.

Yagize ati“Nk’uko nabikubwiye hari byinshi ntakubwirira mu itangazamakuru, ariko ageze muri APR FC ni bwo umubano wacu watangiye kwangirika. Amashyari araza kuko nta n’umwe wumvaga ko yakicaza mugenzi we.

Ni byinshi byabaye, yaje ansangamo ni bwo amashyari yaje. Ni bwo natangiye kugira imvune, ntangira kurwara imigongo, ntabwo byari byoroshye.
Yatangiye kunteranya n’umufasha wanjye twatandukanye, amubwira iby’inyuma y’ikibuga kwa kundi twabaga twasohokanye tukishima, nagera mu rugo nkasanga byantanzeyo, ntabwo mubeshyera kuko hari n’ibimenyetso.

Si nkeka ko wenda hari urundi rwango ahubwo byari uburyo bwo kugira ngo antware umwanya, ibibazo byo byarabaye pe twarabigiranye, ariko nanjye nari indwanyi ntabwo nari gupfa kurekura.”

Ndoli yavuze ko ko kuva icyo gihe kugeza ubu, umubano we na Bakame wangiritse cyane kugeza n’uyu munsi ntabwo bariyunga.

Ndoli Jean Claude yinjiye muri APR FC muri 2006 ayikinira kugeza muri 2016 ahita yerekeza muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, muri 2017 yagiye muri Kiyovu Sports maze 2019 yerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.

Muri 2009 nibwo Ndayishimiye Eric Bakame yageze muri APR FC asanzemo Ndoli Jean Claude bahatanira umwanya ariko uyu Ndoli niwe wagiriwe icyizere cyane.Nyuma y’aho yaje kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports.

Aba banyezamu babiri ubwo bafatiraga ikipe ya APR FC, bari bo banyezamu ba mbere mu gihugu icyo gihe, byatumaga banahamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi umwe ari umusimbura w’undi.

Source: ISIMBI

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1566 0

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2343 0

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 4721 0

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano...

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo...
2 June 2020 Yasuwe: 3478 0

Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC igitaraganya kubera indi kipe...

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu...
1 June 2020 Yasuwe: 7930 2

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 5150 0