skol
fortebet

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku isabukuru ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yatunguye umwana we ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yamuzaniraga umugati ukoze mu ishusho ya stade y’ikipe ye Old Trafford.

Sponsored Ad

Ubwo umwana we witwa Filip yuzuzaga imyaka 9, Matic yamutunguye amukorera umugati ukozwe mu ishusho ya stade ya Old Trafford akiniraho.

Matic w’imyaka 31 yakoresheje uyu mugati arangije ashyiraho ishusho y’uyu muhungu we ahagaze imbere y’iyi stade yambaye imyenda ya United arangije aravuga ati ’Happy birthday Filip’.

Inshuti n’abavandimwe ba Matic bagerageje kwifuriza isabukuru nziza uyu mwana we w’umuhungu yabaye ku munsi w’ejo.

Bamwe mu bakurikira Matic bavuze ko bakunze uyu mugati uyu mukinnyi yahaye uyu mwana we w’imfura.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa