skol
fortebet

Nemanja Matic yaciye intege abakunzi ba Manchester United kubera amagambo yatangaje

Yanditswe: Sunday 28, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United,Nemanja Matic yatumye benshi mu bakunzi b’iyi kipe bacika ururondogoro ubwo yatangazaga ko nta gikombe cya Premier League batwara kubera ko nta bakinnyi benshi b’inararibonye bafite.

Sponsored Ad

Matic w’imyaka 30, yavuze ko ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer ari nziza ariko itabasha guhatanira igikombe cya shampiyona kubera ko benshi mu bakinnyi barimo nta bunararibonye bafite gusa yemeje ko ari abahanga.

Yagize ati “Abakinnyi beza n’abafite ubunararibonye baguha igikombe.Mu ikipe yacu dufite abakinnyi beza ariko nta bunararibonye dufite.Dufite abakinnyi 5 cyangwa 6 bari ku rwego rwo hejuru cyane ariko baracyari bato nka Marcus Rashford na Anthony Martial.United ifite gahunda kuko izi ko ikeneye abakinnyi b’ejo hazaza.Ukwiriye kubaha umwanya kuko umukinnyi w’imyaka 17 ntabwo yakina nk’uw’imyaka 26 cyangwa 27.”

Matic yabwiye abanyamakuru ko haba hakiri kare kuba abafana bakwitega ko ikipe igiye gutwara ibikombe nyamara Manchester United iheruka shampiyona mu mwaka w’imikino 2012-2013.


Matic yavuze ko nta mahirwe yo gutwara Shampiyona Manchester United ifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa