skol
fortebet

Neymar Jr yahishuye impamvu yagiye kwishima hejuru Joshua Kimmich wa Bayern Munich basezereye

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Umunya Brazil,Neymar Jr,ukinira PSG yatangaje ko atashakaga gushotora Umudage Joshua Kimmich wa Bayern Munich baraye basezereye muri UEFA Champions League ahubwo yashakaga kumwereka ko ubwiyemezi bwe butagezweho.

Sponsored Ad

PSG yatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League bahuyemo na Bayern mu cyumweru gishize,yabashije kwihagararaho itsindwa igitego 1-0 ku kibuga Parc des Princes biyihesha amahirwe yo kugera muri ½ ku nshuro ya 2 yikurikiranya.

Nyuma y’umukino, Neymar yishimye mu buryo budasanzwe aragenda ahoberera Leandro Paredes imbere ya Joshua Kimmich wa Bayern munich.

Neymar Jr aganira n’abanyamakuru yavuze ko yabikoze ashaka kunyomoza Kimmich wari wavuze mbere ko bazasezerera byoroshye PSG.

Yagize ati “Ntabwo nashakaga kumushotora hariya ahubwo nashakaga kwishimira intsinzi Leo (Paredes) yari hariya turishimana.

Namubonye imbere yanjye duhita twishimana ariko ntekereza ko ari amahirwe yabikoze kuba Kimmich ariwe wari hariya kuko niwe wavuze ko ikipe yabo ikomeye cyane ndetse izakomeza.Yavuze ko ikipe ye yamaze kubona umwanya muri ½ cy’irangiza.”

Abajijwe niba batarokotse cyane ko Bayern Munich yagumanye umupira kubarusha,Neymar Jr yasubije ati “Niko bimeze.ushobora kugumana umupira,ushobora gutereta umukobwa ijoro ryose hanyuma undi musore akaza akamugutwara mu minota 5.”

Bayern yatawaye UEFA Champions League umwaka ushize itsinze ku mukino wa nyuma PSG igitego 1-0 ariko iyi kipe y’I Paris yihoreye ibifashijwemo na Mauricio Pochettino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa