skol
fortebet

Neymar Jr yasabye ikintu gikomeye ikipe ya PSG kugira ngo yegukane Champions League

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Brazil ukinira ikipe ya PSG,Neymar Jr,yasabye abayobozi be gukora ibishoboka byose bakagura kizigenza Lionel Messi kugira ngo abafashe kwegukana UEFA champions League y’umwaka utaha cyane ko mu minsi ishize batsindiwe ku mukino wa nyuma na Bayern Munich igitego 1-0.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko umuyobozi w’imikino muri PSG,Leonardo yatangiye kuvugana n’abahagarariye Messi kugira ngo bamwambure Manchester City igeze kure gahunda yo kumusinyisha.

Messi na Neymar, bakinannye Camp Nou kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2017 ariyo mpamvu uyu munya Brazil yifuza kongera gukinana n’uyu kizigenza bagatwara ibikombe.

Ikinyamakuru Sky Sports cyatangaje ko nubwo Leonardo yavuganye n’abahagarariye Messi ariko ataravugana na FC Barcelona uyu mukinnyi afitiye amasezerano y’umwaka.

Leonard ari kubanza kwiga neza uko amasezerano ya Messi muri FC Barcelona ameze,umushahara yifuza ndetse n’ibyatangwa kugira ngo PSG imwegukane.

Uyu muyobozi ngo yabwiye abahagarariye Messi ko ari kureba niba atakora amakosa ya Financial Fair Play (FFP) baramutse bamuguze,kugira ngo badateza PSG ibihano.

Ibinyamakuru by’I Burayi bivuga ko Messi yatwaraga FC Barcelona miliyoni 95 z’amapawundi wenyine ubariyemo ibintu byose asaba iyo yitwaye neza gusa ngo umushahara we ni miliyoni 64 ku mwaka.

Iyo yatwaraga ibikombe 3 bikinirwa muri Espagne akanegukana ibikombe bye ku giti cye birimo Champions League,ahembwa agera kuri miliyoni 110 z’amapawundi.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Messi yandikiye FC Barcelona Fax ayisaba ko yamurekura akigendera kandi ku buntu.

Mu myaka 20 amaze akina ruhago,Messi w’imyaka 33 nta yindi kipe arakinira mu buzima bwe ariko amakipe akomeye arimo Manchester City na Inter Milan yamaze kwemeza ko amwifuza cyane.

Manchester City yarahiriye kuzana mu Bwongereza iki cyamamare kugira ngo cyongere gukorana na Pep Guardiola bazamukanye muri FC Barcelona.

Abanya Qatar barifuza kongera kwitwara neza muri Champions League ariyo mpamvu Neymar Jr yabasabye ko bazana Messi akabakorera akazi bifuza.

Mu myaka 4 Messi na Neymar bakinannye batwaye ibikombe byinshi birimo 3 batwaye mu mwaka wa 2015 aho bari kumwe na rutahizamu Suarez.

Umutoza wa PSG akimara gutsindwa na Bayern ku mukino wa nyuma igitego 1-0,yabajijwe niba yifuza messi asubiza ati “N’uwuhe mutoza wakwanga Messi?.

Perezida wa FC Barcelona, Josep Bartomeu,yemeye kwegura kugira ngo Messi agume mu ikipe gusa yamuhamagaye ngo barangize ibibazo yanga kumwitaba.


Neymar Jr yasabye PSG kugura Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa