skol
fortebet

Neymar Jr yasabye ikintu gikomeye PSG kugira ngo yongere amasezerano

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yasabye iyi kipe ye ko niba ishaka ko yongera amasezerano mashya igomba gukora ibishoboka byose ikagura Lionel Messi muri FC Barcelona.

Sponsored Ad

Neymar Jr uheruka gutangaza ko yifuza kongera gukinana na Lionel Messi yabwiye PSG ko igomba gukora ibishoboka byose ikamusinyisha cyane ko azasoza amasezerano mu mpeshyi itaha.

Amakuru aravuga ko Neymar Jr yabwiye ubuyobozi ko atazongera amasezerano igihe cyose Messi ataje ngo bakinane.

Mu mezi 18 ashize nabwo Neymar Jr yanze kuza mu myitozo ya PSG kubera gushaka gusubira muri FC Barcelona gusa yaje gusubiza amaso inyuma aragaruka.

Igituma Neymar Jr ari gushyira igitutu kuri PSG nuko Messi atarongera amasezerano ndetse bivugwa ko nta gahunda afite yo kuyongera.

Mundo Deportivo iba hafi ya FC Barcelona yavuze ko ahazaza ha Neymar Jr muri PSG hazagenwa nuko iyi kipe izagura Messi.

Neymar Jr witwaye neza cyane mu mukino wa UEFA Champions League PSG PSG iheruka gutsinda Manchester United ku kibuga cyayo ibitego 3-1,yavuze ko umwaka utaha azakinana na Lionel Messi bituma benshi bajya impaka naho bazahurira.

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Messi ntiyishimiye uko Barcelona yagiye yiyubaka mu myaka mike ishize ndetse nta kabuza ko n’ubu atishimye kuko FC Barcelona iri habi muri La Liga ndetse no muri Champions League nta cyizere itanga ko yatwara iki gikombe.

Ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ubushize itsindwa na Bayern Munich igitego 1-0 ariyo mpamvu benshi bashobora kwemeza ko Messi ashobora kuyerekezamo gufatanya na Neymar na Mbappe bagatwara iki gikombe.


Neymar Jr arifuza ko PSG igura Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa