skol
fortebet

Neymar Jr yasinyiye mu ibanga indi kipe itari FC Barcelona yamwifuzaga

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad


Rutahizamu Neymar Jr biravugwa ko yamaze kumvikana mu ibanga n’ikipe y’uwahoze ari umukinnyi ukomeye David Beckham yitwa Inter Miami izatangira gukina shampiyona ya USA.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa PSG uri mu bakunzwe ku isi, biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Inter Miami ya David Beckham ariko akaba ashobora kuzayerekezamo mu myaka 10 iri imbere ari mu gusoza umupira.

Uyu mukinnyi wa Paris Saint Germain,Neymar Jr, yiyemeje kuzerekeza muri Inter Miami akayisorezamo umupira w’amaguru.

Ku myaka 28 ye,Neymar Jr, yamaze kwiteganyiriza ejo hazaza aho bivugwa ko yasinyiye iyi kipe ya beckham ngo azerekezamo nyuma y’imyaka 10.

Uyu Neymar Jr yashatse kuva muri PSG nyuma y’umwaka w’imikino ushize bitewe nuko yananiwe kwitwara neza mu mikino ya UEFA Champions League.

Inter Miami irifuza kuzana ibyamamare muri MLS aho abarimo Edinson Cavani, David Silva na Antoine Griezmann bari mu mazina Beckham yifuza.

Mu kiganiro Beckham yahaye urubuga rwa Tube channel rwitwa Otro,yatangaje ko yamaze kwegera Neymar amusaba kuzakinira ikipe ya Inter Miami.

Yagize ati "Ndashaka kumujyanira impapuro ngo asinyire Inter Miami nyuma y’imyaka 10.ntabwo duhemba akayabo."

Neymar Jr yaramusubije ati "Ninjye wamwisabiye gukina mu ikipe ye.Ndabishaka.Namaze kubimubwira.Namubwiye ko nzakina hariya umunsi umwe.Namaze kugirana amasezerano na Beckham."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa