skol
fortebet

Neymar Jr yateje impaka ubwo yemezaga ko umwaka utaha azakinana na Messi

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr waraye witwaye neza cyane mu mukino wa UEFA Champions League PSG yasanze Manchester United ku kibuga cyayo ikayitsinda ibitego 3-1,yavuze ko umwaka utaha azakinana na Lionel Messi bituma benshi bajya impaka niba bazongera guhurira muri FC Barcelona cyangwa Messi azajya I Paris.

Sponsored Ad

Impaka ndende zavutse!Messi ari gukina umwaka we wa nyuma muri FC Barcelona ndetse nta biganiro iyi kipe iratangira kugirana nawe kugira ngo abe yayigumamo mu gihe Neymar Jr we ameze neza I Paris ndetse aracyafite amasezerano.

Nyuma yo gutsinda ibitego 2 muri 3-1 batsinze United,Neymar Jr yavuze byinshi birimo ko ataje muri PSG gukina Europa League ndetse ashimangira ko yifuza kongera gukinana na Messi ndetse atari kera ari mu mwaka w’imikino utaha.

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Neymar Jr ashobora kuba yakije umuriro ku ikipe ya FC Barcelona yarwanye inkundura kugira ngo igumane Lionel Messi cyane ko byabaye ngombwa ko imuhemukira yanga kumurekura ku buntu nkuko bari barabyemeranyije.

Messi ntiyishimiye uko iyi kipe yagiye yiyubaka mu myaka mike ishize ndetse nta kabuza ko n’ubu atishimye kuko FC Barcelona iri habi muri La Liga ndetse no muri Champions League nta cyizere itanga ko yatwara iki gikombe.

Ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ubushize itsindwa na Bayern Munich igitego 1-0 ariyo mpamvu benshi bashobora kwemeza ko Messi ashobora kuyerekezamo gufatanya na Neymar na Mbappe bagatwara iki gikombe.

Icyakora mu mpeshyi ishize,byavugwaga ko Messi ashaka kwerekeza mu ikipe ya Manchester City gukorana na Pep Guardiola batwaranye ibikombe muri FC Barcelona.

Neymar Jr na Messi bakinannye imyaka 4 mbere y’uko uyu munya Brazil atera umugongo FC Barcelona akerekeza muri PSG yamuguze akayabo ka miliyoni 222 z’amayero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa