skol
fortebet

Neymar Jr yatumye abakunzi ba ruhago bacika ururondogoro kubera ibyo ari gusaba Real Madrid kugira ngo ayerekezemo

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yicishije benshi ibitwenge,abandi atuma bifata ku munwa kubera kubwira Real Madrid ko igomba kwemera ko izajya imuhemba akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 200 by’amapawundi ku cyumweru.

Sponsored Ad

Neymar Jr uhembwa akayabo k’ibihumbi 510 by’amapawundi ku cyumweru,arifuza ko Real Madrid imukubira kabiri umushahara we kugira ngo ave muri PSG ayerekezemo.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne bibitangaza,Neymar Jr arifuza kuva mu ikipe ya PSG kubera ko nta cyizere imuha cyo kumufasha kwegukana ibikombe ndetse na Ballon d’Or ariyo mpamvu yifuza kugaruka muri Espagne.

Real Madrid irifuza cyane uyu munya Brazil w’umuhanga kugira ngo aze kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo wayivuyemo umwaka ushize akayisiga aharindimuka.

Zidane arifuza kugura Hazard na Neymar Jr kugira ngo baze kubaka Real Madrid ikomeye nk’urutare binamufashe kongera kwegukana UEFA Champions League.

Amakuru avuga ko ikipe ya Real Madrid yishyura akayabo ka miliyoni 247,5 z’amapawundi ku mushahara w’abakinnyi ku mwaka,nyuma yo kugenda kwa CR7 ariyo mpamvu benshi bavuze ko itakwemera kwishyura Neymar Jr uyu mushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa