skol
fortebet

Neymar Jr yatunguye benshi kubera umukino yatangaje ko wamushimishije kurusha indi yose yatsinze

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago ku isi bibajije kuri rutahizamu wa PSG, Neymar Jr,wabwiye abanyamakuru ko umukino wamushimishije kurusha indi yose yakinnye ari uwo FC Barcelona yanyagiyemo iyi kipe akinira ibitego 6-1 muri UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Neymar Jr yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yongeye gukora mu nkovu abafana b’ikipe ya PSG bababajwe no gutsindwa na FC Barcelona ibitego 6-1 mu mwaka wa 2017 kandi bari batsinze umukino ubanza ibitego 4-0 muri 1/16 cya UEFA Champions League.

Benshi mu bafana ba PSG bavuze ko bibwe bigaragara n’umusifuzi wasifuye uyu mukino ariko Neymar Jr yemeje ko ariwo mukino wamushimishije kurusha indi yose yakinnye mu mateka ye nk’umukinnyi.

Yagize ati “Ikintu ntazibagirwa nk’umukinnyi ,n’igihe twatsinze PSG ndi muri FC Barcelona.Twari tumeze nk’abasazi nyuma y’umukino.Ndakeka ko aribyo byishimo bikomeye twagize twese.Nyuma yo gutsinda igitego cya 6 numvaga bidashoboka.”

Neymar Jr yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze ibitego 2 ndetse atanga n’umupira wavuyemo igitego cya 6 cyatsinzwe na Sergi Roberto.

Nyuma yo gutangaza ibi,abafana bamwe ba PSG barakaye basaba ubuyobozi kumugurisha kuko ngo n’ubundi nta rukundo agifitiye PSG cyane ko yananze kugaruka mu myitozo.



Neymar Jr yavuze ko umukino atazibagirwa ari uwo banyagiyemo PSG ari muri FC Barcelona 6-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa