skol
fortebet

Niyonzima Ally yongereye amasezerano APR FC yamuhaye akayabo k’amadolari

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Ally uri mu beza mu Rwanda mu bakina hagati mu Kibuga, yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC nyuma yo kumvikana n’iyi kipe yamuhaye akayabo k’ibihumbi 20 000 by’amadolari ya Amerika.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Ally Niyonzima yirukanwe muri APR FC kubera ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe amafaranga menshi cyane kugira ngo yongere amasezerano bakabifata nk’agasuzuguro gusa umwe mu bayobozi ba APR FC, Gen. Major Mubarak Muganga yatangaje ko ibi ari ibihuha bidafite ishingiro.

Amakuru yavugaga ko Ally Niyonzima yifuzaga Miliyoni 18 z’amanyarwanda n’umushahara wa Miliyoni buri kwezi kugira ngo yongere amasezerano mashya.

Niyonzima Ally ariyongera kuri bagenzi be bari kwitegura imikino ya gisirikare izabera muri Kenya kuva tariki ya 12 Kanama uyu mwaka. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 11 Kanama 2019 ikagaruka tarikiya 24 uku kwezi.

Ibitekerezo

  • uyu murundi ayabakamye mo da, nyamara yavuye muri AS kgl agwirirana.ariko birumvikana niba sefu ava muri Rayon yarahawe isi nawe bagombaga kumurebera kuko muri National aramwicaza.

    Nibabayorere n’ayo bakata ku badafana igikona!

    MUJYE MUTOZAHOZA NEZA INKURU ALI NTARASINYA.MUREKE KUBESHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa