skol
fortebet

Niyonzima Olivier ’Sefu’ yavuze itandukaniro ry’ikipe ya APR FC na Rayon Sports yahozemo

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Sefu avuga ko akigera muri iyi kipe yabanje kugorwa n’uburyo iyi kipe ibayeho kuko yasanze bitandukanye na Rayon Sports yahozemo.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports, Niyonzima Olivier Sefu mu ntangiriro za Nyakanga, yahise asinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Sefu yavuze ko yasanze iyi kipe ari nziza, ari ikipe ibayeho kinyamyuga.

Yagize ati”ubuzima bumeze neza nta kibazo, ikipe ni nziza, twaramenyereye, ubu twamaze kuba abakinnyi ba APR FC, ubuzima ni bwiza muri rusange.”

Yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC na Rayon Sports ari amakipe 2 atandukanye, cyane ko akigera muri APR FC yabanje kugorwa n’uko ibayeho, ibintu byose biba biri kuri gahunda.

Yagize ati”mubyukuri APR FC itandukanye na Rayon Sports, APR FC ni ikipe ifite ukuntu iyoborwa, icyo ni kimwe mu bintu byabanje kungora bitewe n’ukuntu nabagaho, ni ugukurikiza amategeko nta kindi.”

Avuga ko ubu muri APR FC ikintu cya mbere ari ikinyabupfura no gukurikiza amategeko y’ikipe ibindi bikaza nyuma, bitandukanye no muri Rayon Sports byasaga naho batabyitaho cyane.

Niyonzima Olivier Sefu, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, aza kuvamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports aho yavuye muri uyu mwaka ajya muri APR FC.

Ibitekerezo

  • ubwo urahaze uraje urengwe uti ikinyabupfura gusa icyakujyanye nugukina niba utabishoboye uragowe ahubwo (abitonda twabakura mu rusengero aribo dushaka)

    discipline ko ari umuntu uyishyiramo wagize NGO iyo bagushyizemo burya si discipline.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa