skol
fortebet

Niyonzima Olivier Seif yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 nibwo Niyonzima Olivier uzwi nka ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Mushambokazi Belyse, biyemeza kubana akaramata nk’ uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Sponsored Ad

Aba bombi basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Niyonzima Olivier uzwi ku izina rya Seif yatangaje ko tariki ya 06 Nzeri 2020 aribwo azasezerana imbere y’imana n’uyu mukunzi we Mushambokazi Belyse.

Kuwa 08 Werurwe 2020, nibwo Niyonzima Olivier Seif yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, undi nawe ahita abimwemerera atazuyaje.

Seif yakundanye na Mushambokazi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana umwe w’umuhungu, Nishimwe Donatha.

Muri Werurwe 2020,Niyonzima yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko akunda Mushambokazi kubera ko amwubaha akubaha n’akazi ke ndetse akamuba hafi.

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze akundana na Mushambokazi,yamubonyeho imico myiza ahitamo ko bazarushinga.

Yagize ati “Ni ibintu umuntu apanga, cyane ko imyaka iba iri kugenda twarabyumvikanye tubona ni ngombwa biba ngombwa ko tubigenza kuriya.”

Niyonzima Olivier Sefu, wakuriye mu ishuri ryigisha umupira “Isonga”, akinira ikipe ya APR FC yagezemo nyuma yo kuva muri Rayon Sports muri 2019 arangije amasezerano akanga kongera andi.

Sefu yageze muri Rayon sports hagati mu mwaka wa 2015 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri ye ya mbere muri Gikundiro Sefu yakoze ibishoboka byose afatanya na bagenzi be gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya shampiyona 2016-2017. Mu 2017 na 2018 Sefu yafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund.






PHOTOS:Shakuru Portrait

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa