skol
fortebet

Nkundamatch yahishuye agahinda yatewe no gupfusha abana be b’impanga anibasira umucyeba APR FC

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Nkundimana Frederick yamenyekanye cyane ku izina rya Nkundamatch w’I Kilinda kubera guhamagara cyane kuma Radio yo mu Rwanda ndetse akaba n’umufana ukomeye wa Rayon sports.
Muminsi ishize nibwo ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho inyandiko y’akababaro ko yamaze kubura abana be b’impanga umuhungu n’umukobwa.
Yagize ati” Ikibazo nagize cyo kubura Impanga umuhungu n’Umukobwa nibyo koko byarabaye Ariko kubw’amahirwe Umu Chr (Umukunzi) wanjye aracyari muzima ndi (...)

Sponsored Ad

Ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Nkundimana Frederick yamenyekanye cyane ku izina rya Nkundamatch w’I Kilinda kubera guhamagara cyane kuma Radio yo mu Rwanda ndetse akaba n’umufana ukomeye wa Rayon sports.

Muminsi ishize nibwo ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho inyandiko y’akababaro ko yamaze kubura abana be b’impanga umuhungu n’umukobwa.

Yagize ati” Ikibazo nagize cyo kubura Impanga umuhungu n’Umukobwa nibyo koko byarabaye Ariko kubw’amahirwe Umu Chr (Umukunzi) wanjye aracyari muzima ndi kumwitaho”.

Nkundamatch amaze igihe Kitari gito akundana nuyu mukobwa witwa Umutoni Adelyne dore ko banitegura gukora ubukwe vuba.

Mukiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye ko agiye gukora ubukwe ndetse mu gihe cya vuba.

Yagize ati”Iby’ubukwe turacyabirimo,turacyabirimo kugirango bijye ku mugaragaro.Abakunzi banjye nababwira ko ubukwe buri vuba kandi nzabatumira”


Aha Nkundamatch yararikumwe n’umukunzi we Adelyne

Uyu mufana ukomeye wa Rayon Sports kandi yanakomoje kuri mucyeba wayo APR Fc imaze iminsi yegukanye igikombe cy’Ingabo muri EAC aho we ahamya ko yashije ikibonobono kuko ngo yakinnye n’abasirikare basanzwe mu gihe yo ari ikipe imenyereye shampiyona.

Yagize ati” Reka nkwereke, APR FC n’ikipe ikomeye imenyereye Amarushanwa, yaba shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga. Mu gihe abo bakinaga bo ari abasirikare basanzwe. Mu Rwanda hari amarushanwa y’amakipe y’ibigo, kandi ngirango RDF ifite ikipe kuki atariyo bajyanye? Mvuga ko APR Fc yashije ikibonobono".

REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA NKUNDAMATCH W’IKILINDA

Ibitekerezo

  • Uyumugabo agira amagambo menshi atarimo ubwenge kbs reba ibireba Rayon ibya APR byihorere ntibikureba gahunda yayo ntayo uzi nikipe yingabo zigihugu twemera kdi zikomeye kwisi yose turayishimira ibyo yakoze harya ngo nuw,ikirinda?nibyo koko

    uyu muturage ibyo avuga arabizi ra?Ubu nguhamagaye wabinsubiliramo.Ubu wabihagararaho namaguru yombi?

    Nonese wowe ibyokuba Ingabo z’uRwanda zikomeye kuisi ubizanye mumupira gute?ibyo ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu! naho Apr yo ntawe uyobewe ko yikirigitaga igaseka!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa