skol
fortebet

Nta mukinnyi utakwifuza gukinira APR FC itwara ibikombe-Tuyienge Jacques

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC Tuyisenge Jacques yatangaje ko aje muri iyi ikipe gutanga umusanzu we mu rugamba rwo gushaka uko bakwitwara neza mu mikino nyafurika aho yemeje ko nta mukinnyi utakwifuza gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo APR FC yeretse itangazamakuru rutahizamu Jacques,ari nabwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wa APR FC, Jacques Tuyisenge yatangaje ko yishimiye cyane kwerekeza muri APR FC nk’ikipe itwara ibikombe ndetse yizeye kuzitwara neza afatanyije na bagenzi be asanze.

Yagize ati: ”Ni ibyishimo kuri njyewe kuko APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi wese yifuza gukinamo, ikipe itwara ibikombe, urumva rero ko nta mukinnyi utakwifuza gutwara ibikombe. Ku ruhande rwanjye ni ibyishimo byinshi kuko banyifuje kugira ngo nze ntange imbaraga zanjye nzongere kuza bagenzi banjye bari basanzwe mu ikipe kandi twizeye kuzitwara neza dufatanyirije hamwe.

Intego APR FC ifite muri uyu mwaka barazimbwiye, ikinzanye ni ugufatanya na bagenzi banjye tukayigeza kuri izo ntego. APR FC ifite abakinnyi beza, abenshi duhurira mu ikipe y’igihugu nkeka ko imbaraga ngiye kuzana hari icyo zizongera mu ikipe kugira ngo tubashe kugera kuri izo ntego ikipe yihaye.”

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC akomereza muri Kiyovu Sports na Police FC, nyuma akomereza umupira w;amaguru hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, yavuyemo agaruka mu Rwanda ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa