skol
fortebet

Nyina wa Marcus Rashford yatangaje ubuzima bubi babayemo bwatumaga aharira ifunguro abana be we inzara ikamwica

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Nyina wa rutahizamu wa Manchester United,Marcus Rashford witwa Melanie Maynard yatangaje ko kubera ubukene bwari iwabo,rimwe na rimwe yigomwaga ifunguro akareka abana be bakarya kugira ngo bahage.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi wareze abana be wenyine, yavuze ko mu rugo rwe bahoranaga inzara kubera ubukene ariyo mpamvu rimwe na rimwe yabwiraga abana be ko ahaze bakarya bonyine we agasigara yicira isazi mu jisho.

Yabwiye BBC1 ati “Iyo babaga babonye icyo kurya narishimaga cyane kuko nicyo kintu cyonyine cyampangayikishaga.Rimwe na rimwe ntitwabaga dufite n’agace k’umugati mu nzu yacu.Icyakora nta muntu n’umwe nabwiraga ko ndi mu bibazo.Birababaje.

Marcus Rashford aherutse guhabwa umudari wa MBE n’umwamikazi w’Ubwongereza kubera intambara yarwanye kugira ngo Leta ya UK igaburire abana batabona ibyokurya.

Byageze aho Leta ibyanga ariko uyu musore yiyemeza kubarwanaho ndetse ubuvugizi yakoze bwageze kure bituma na Leta yisubiraho.

Madamu Melanie yakoraga amasuku mu mazu y’ibitabo,aya Betting n’ahandi kugira ngo abonere icyokurya abana be barimo na Marcus Rashford wavuyemo umukinnyi ukomeye.

Yagize ati “Nakoraga isuku mu nzu bakiniramo urusimbi [Betting] kandi nahamaze imyaka 21 Najyaga nkora,nkaruhuka nkongera kujya gushaka akazi ahandi.Kuwa Gatandatu nahanaguraga inkangara.

Nakundaga kubeshya abana ko nariye kuko akenshi barambazaga bati “wabonye ibyokurya?,nkabasubiza nti “yego”kandi mu by’ukuri ntigeze ndya na rimwe.

Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mbeho.Ubu Marcus yampaye inzu ariko rimwe na rimwe iyo ndi mu cyumba ndarira.Uba utekereza aho wavuye naho ugeze ubu.”

Marcus we yagize ati “Sinetekereza kuba narabaye MBE cyangwa nd’umukinnyi w’umupira ahubwo ntekereza aho mba ndi ubu iyo ntagira umubyeyi nkawe unyitaho.

Byinshi ni mama wabikoze.Yampaye imbaraga ndetse ampa byinshi ngomba kwiringira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa