skol
fortebet

Nyina wa Neymar Jr yatandukanye rugikubita n’umusore w’imyaka 23 bari bamaze iminsi bakundana amuhoye ingeso mbi

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Nyina wa Neymar Nadine Goncalves biravugwa ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Tiago Ramos yari amaze iminsi 13 avuze ko bari mu munyenga w’urukundo n’ubwo amurusha imyaka ikabakaba 30.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Brazil aravuga ko uyu Nadine yateye indobo Tiago nyuma yo kumenya ko myaka ishize yateretaga bagabo bagenzi be bityo ashobora kuba yarahoze ari umutinganyi.

Tiago bivugwa ko yagerageje gutereta umugabo witwa Mauro wahoze ari umuyobozi wa Neymar Jr ndetse ayo makuru akaba yageze kuri nyina kwihangana bikanga.
Nadine w’imyaka 52 yari amaze iminsi 13 atangaje ko ari mu rukundo rukomeye n’uyu musore w’imyaka 22 gusa ngo ahashize he hamubereye imbogamizi ituma bakomezanya.

Tiago urushwa imyaaka 6 na Neymar,yabanje gutereta umugabo mugenzi we witwa Mauro wari umuyobozi wa Neymar hanyuma ahita ajya gutereta umukinnyi wa Film akaba n’umunyarwenya w’Umunya Brazil witwa Carlinhos Maia.

Amakuru aturuka muri Brazil avuga uyu mukunzi wa Nadine, Tiago Ramos ari umunyamideli ndetse ngo yari kabuhariwe mu mikino ya 4K Easy.

Nta muntu n’umwe uzi igihe uyu Tiago yatangiriye gukundana na Nadine,gusa uyu musore yagaragaye mu nyubako ya Neymar Jr ubwo yari yakoze isabukuru muri Gashyantare.

Tiago yamaze gusubira mu muryango we nyuma yo gusohorwa mu nzu na Nadine wamuvumbuye ko yahoze ari umutinganyi ndetse yagaragaye ari gukina imikino yo kuri mudasobwa na nyina na mushiki we.

Mu minsi ishize,Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar washimishijwe n’uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

Icyatunguye benshi nuko uyu mukunzi wa Nadine ari umufana udasanzwe w’umuhungu we Neymar Jr ndetse yagiye anamwandikira ubutumwa bwinshi amubwira ko amwemera.

Mu mwaka wa 2017,Ramos yigeze kwandikira Neymar Jr agira ati “Neymar uri igitangaza,sinabasha gusobanura ibyiyumvo byo kuba umufana w’umukinnyi w’umuhanga nkawe.Nabonye ukina bintera akanyabugabo umunsi umwe.Nizeye ko nzasoma ubu butumwa turi kumwe,tube abavandimwe kandi dukinane.

Ndabizi neza umunsi umwe nzahura nawe kuko ndi umuhungu ugira inzozi kandi sinjya nshika intege ntaragera ku nzozi zanjye.”

Uyu muhungu yaje gukabya izi nzozi ze kuko muri Mutarama uyu mwaka yashyize hanze amafoto menshi ari kumwe n’uyu mukinnyi yihebeye.


Tiago yirukanwe mu nzu na nyina wa Neymar bakundanaga wavumbuye ko yahoze ari umutinganyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa