skol
Kigali
startimes

Ole Gunnar Solskjaer yaciye intege abafana ba United bari biteze ibitangaza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 February 2021 Yasuwe: 3778

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer,yabwiye abanyamakuru ko uyu mwaka abantu badakwiriye kwitega ko iyi kipe atoza ishobora kwegukana igikombe nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize inganyije na Everton 3-3.


United iri ku mwanya wa 2 muri Shampiyona aho irushanwa amanota 5 na Manchester City inafite umukino w’ikirara,yamaze gusa nk’iyikura mu irushanwa cyane ko n’umutoza Ole yavuze ko abantu badakwiriye kuyibona nk’iyatwara iki gikombe.

Mu mukino wa nyuma wabaye kuwa Gatandatu,United yabanje kwinjiza ibitego 2-0,yagowe na Everton mu gice cya kabiri cy’umukino biza kurangira ihuhuwe na Dominic Calvert-Lewin wayishyuye igitego ku munota wa nyuma w’umukino.

United yatangiye uyu mwaka yerekana ko ishobora guhagarika imyaka isaga 8 idatwara igikombe cya shampiyona,yaje gusubira mu bihe bibi ariyo mpamvu City iri kuyanikira cyane.

Nyuma y’umukino wo kuwa Gatandatu,Umutoza Ole yabwiye abanyamakuru ko uyu musaruro bafite ukwiriye gutuma babona ukuri kwihishe muri shampiyona y’uyu mwaka.

Yagize ati “Ntabwo dukwiriye gufatwa nk’abari kwiruka ku gikombe,dukwiriye gukora neza nk’ikipe tukazareba uko ibintu bizarangira.

Dukwiriye guhagarika kwinjizwa ibitego byoroshye.Umusaruro utuma abantu bishima ariko igitego cyo ku munota wa nyuma cyatumye dutaha tubabaye cyane.Twatakaje amanota 2,twakagombye kuba twugariye.

Mu gice cya kabiri twakinnye umukino mwiza,twatsinzwe ibitego 3 mu mashoti atatu gusa yaganye mu mazamu.Iyo ukoze ibyo urababara.”

Edinson Cavani na Bruno Fernandes bafashije United kuyobora umukino n’ibitego 2-0 mu gice cya mbere ariko mu cya kabiri Everton yaje yariye karungu irabyishyura ibifashijwemo na Abdoulaye Doucoure na James Rodriguez.

Scott McTominay yatsindiye United igitego cya 3 ariko ntibyayihaye amahirwe kuko ku munota wa 95, Calvert-Lewin yarokoye Everton.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Mozambique na Cameroon mu mvura...

Abakinnyi b’Amavubi batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08...
8 March 2021 Yasuwe: 2827 0

Joan Laporta wiyemeje gusinyisha Messi yatorewe kuyobora FC...

Umugabo witwa Joan Laporta,niwe watsinze amatora yo kuyobora ikipe ya FC...
8 March 2021 Yasuwe: 2991 0

Manchester United yahagaritse umuvuduko wa City,Liverpool ikomeza kujya...

Ikipe ya Manchester United yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo...
7 March 2021 Yasuwe: 3986 0

Amavubi yamaze kwerekeza I Nyamata mu myiteguro yo gushaka itike ya CAN...

Nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent ahamagaye abakinnyi 31 bagomba gufasha...
7 March 2021 Yasuwe: 3428 0

Lionel Messi yatoye Perezida wa FC Barcelona ku nshuro ye ya...

Benshi baracyibaza icyihishe inyuma yo kuba umunyabigwi akaba na kapiteni...
7 March 2021 Yasuwe: 4574 0

Igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwaye mu 1998 cyabonetse i...

Ni kenshi abafana ba Rayon Sports bakunda guhiga ubutwari aba APR FC ko...
7 March 2021 Yasuwe: 4964 0