skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer yasubije Jurgen Klopp Klopp uherutse kwibasira Manchester United

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Jurgen Klopp uherutse kuvuga ko abasifuzi bo mu Bwongereza baha penaliti nyinshi Manchester United kurusha Liverpool afite umugambi mubisha wo kwica mu mutwe abasifuzi.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Klopp yatangaje ariya magambo mu rwego rwo kugira ngo ahindure ibitekerezo by’abasifuzi bajye bamushakira penaliti zidakwiriye.

Umutoza Klopp yavuze ko United imaze guhabwa penaliti nyinshi mu myaka 2 ishize ziruta kure cyane izo amaze guhabwa mu myaka 5 amaze ari umutoza wa Liverpool.

Icyakora,Klopp yabeshye abantu kuko amaze guhabwa penaliti 46 kuri 42 za United mu gihe muri Premier League yahawe 30 kuri 27 za United.

Klopp siwe mutoza wenyine wagaragaje impungenge za penaliti zihabwa United muri iyi minsi dore ko ari nyinshi cyane kuko Jose Mourinho utoza Tottenham nawe yavuze ko wizera ko United itahawe penaliti iyo wavuye ku kibuga uri mu cyumba cy’uruganiriro cyawe.

Ibi Jose Mourinho yabitangaje nyuma y’umukino wa United na Brighton warangiye ihawe penaliti umukino warangiye itsinze ibitego 3-2.Umutoza Frank Lampard nawe yinubiye penaliti zihabwa United ubwo bari bagiye guhura muri ½ cya FA Cup mu mwaka w’imikino ushize.

Abajijwe ku magambo Klopp yavuze,Solskjaer yagize ati “Ntabwo nzi penaliti bahawe.Sinabaze penaliti babahaye,ubwo rero niba batakaza umwanya wabo babara amakosa dukorerwa mu rubuga rw’amahina,njyewe nta mwanya nabitaho.

Mu mwaka w’imikino ushize,United yahawe penaliti 22 mu marushanwa yose,ziruta cyane izahawe buri kipe yose muri shampiyona 5 zikomeye I Burayi mu myaka 5 ishize.

Izi zirimo 4 yahawe mu mikino 2 yahuye na Chelsea,byatumye Lampard nawe avuga ko ahangayikishijwe n’izi penaliti zihabwa United mbere y’uko ahura nayo mu mukino wa ½ wa FA Cup yayitsinzemo ibitego 3-1 I Wembley.

Solskjaer yakomeje ati “Sinjya mvuga ku bandi batoza ariko kuki bo bavuga ibintu nkibyo.Ndatekereza ko byakosowe muri ½ FA Cup,Frank Lampard abivugaho.Twimwe penaliti twagombaga kuba twarahawe ku ikosa twakorewe.Birashoboka ko ari uburyo bwo gushyira igitutu ku basifuzi.

Ntabwo mbizi ariko ntabwo byampangayikisha.Niba bakoreye amakosa abakinnyi bacu ni penaliti,apfa kuba akorewe mu rubuga rw’amahina.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa