skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo atangaje nyuma y’igihe atsindwa umusubirizo

Yanditswe: Friday 06, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer,yatangaje ko nubwo abantu benshi bakomeje kumunenga kubera umusaruro mubi ariko ngo ariwe mutoza mwiza ubereye Manchester United.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uheruka gutsindwa na Arsenal muri Shampiyona na İstanbul Başakşehir muri UEFA Champions League,yabwiye abanyamakuru ko ariwe mugabo nyawe wafasha Manchester United kugaruka mu bihe byiza akongera kuyihesha ibikombe.

Abajijwe niba yibona nk’umutoza wasubiza mu bihe byiza United,Ole yagize ati “Kuki ataba njye?Ntizeye ibyo nemera n’indagagaciro zanjye,abo dukorana n’abakinnyi beza mfite ninde wabikora?.

Ntabwo nsindwa umukino umwe cyangwa ibiri hanyuma ngo mpite ngwa nk’inzu yubakishije amakarita.Hari byinshi byakozwe biruta kutabasha kwinjiza igitego kuri Arsenal na Chelsea.Nta kidasanzwe cyari muri iyo mikino kiruta gutsinda Leipzig na PSG.”

Kuri uyu wa Gatandatu,Manchester United izasura Everton muri shampiyona mu mukino witezwe na benshi biganjemo abateze iminsi Ole cyane ko akomeje gutsindwa.

Mbere y’uyu mukino,Ole yagize ati “Tugomba gukomera mu mutwe.Abakinnyi ba Manchester United barasabwa byinshi.Abatoza n’abayobozi nabo baritezwe.

Turi ikipe ikomeye cyane ku isi niyo mpamvu nta kindi wakwitega uretse kunengwa cyane.Tugomba guhanga n’ikituri inyuma ariko mu bakinnyi banjye nabonyemo ubushake,bakaniye.”

Umutoza Ole yavuze ko ashyigikiwe n’ubuyobozi kugira ngo akomeze gukora akazi ke neza kandi by’igihe kirekire.

Yagize ati “Ngirana ibiganiro byiza,bifunguye,binatanga umusaruro n’ubuyobozi.Berekanye imiyoborere myiza kuva nagera mu ikipe.Muri Manchester izuba riri kuva sinshaka ko hakurikiraho imvura.

Duhorana igitutu kandi benshi baba batwiteze cyane.Maze kuba umugabo muri Manchester,nzi uko nahangana n’ibihe byiza ndetse n’ibibi.”

Icyakora amakuru avuga ko United yatangiye kurambagiza mu ibanga umutoza Mauricio Pochettino ngo asimbure uyu Ole Gunnar Solskjaer udahagaze neza.

Umutoza Mauricio Pochettino agiye kuzuza umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham agasimburwa na Jose Mourinho.

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko abayobozi bakuru muri United batangiye guhamagara Mauricio Pochettino kugira ngo yitegure kuza gufata akazi igihe Ole azaba yirukanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa