skol
fortebet

Ole yabwiye amagambo akomeye Paul Pogba ukomeje kuzonga United

Yanditswe: Sunday 20, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer,yatangaje ko nta mukinnyi n’umwe mubo atoza muri Manchester United urusha izina ikipe ye ariyo mpamvu buri wese agomba guca bugufi.

Sponsored Ad

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer ntiyashimishijwe n’amagambo yatangajwe na Mino Raiola ushakira amakipe Paul Pogba wavuze ko igihe cy’uyu mukinnyi cyo gukina muri Manchester United cyarangiye bityo agomba kwerekeza ahandi.

Ole wujuje imyaka 2 muri Manchester United yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo nashyigikira uwo ariwe wese utegereza ko akomeye kurusha Manchester United.

Nta n’umwe.nta n’umwe uyiri hejuru na Paul arabizi.Ntabwo ari pogba gusa ahubwo natwe twese.”

Uyu mutoza yongeye gushimangira ko ariwe uyoboye Manchester United ntawe ukwiriye gushaka kumujya hejuru ari nayo mpamvu yahaga gasopo uyu mukinnyi wa Raiola bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Juventus.

Raiola yakoze mu mutwe Ole ubwo mbere y’umukino wa Champions League ikipe ya United yatsindwaga na RB Leipzig ibitego 3-2 yavugaga ko aricyo gihe ngo Pogba ayivemo.

Yongeye kuvuga ko Paul azava muri United mu mpeshyi itaha ngo kuko mu kwezi kwa mbere bigorana gushakira umukinnyi ikipe nziza.

Pogba uhembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru,asigaje amezi 18 mu masezerano afitanye na United ndetse ngo yanze kongera amasezerano.

Pogba ntiyabanje mu kibuga mu mukino United yakiriye Leeds kuri iki cyumweru muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa