skol
fortebet

Ombolenga yagarutse muri APR FC nyuma yo kunanirwa kumvikana na CSKA Sofia

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

Myugariro Ombolenga Fitina wari umaze iminsi yerekeje mu ikipe ya CSKA Sofia yo muri Burgaria ,ari mu nzira zigaruka muri APR FC nyuma yo kunanirwa kumvikana n’iyi kipe y’i Burayi kuri byinshi yari yayisabye.

Sponsored Ad

Myugariro w’iburyo w’ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina yananiwe kumvikana na CSKA Sofia ku byo yayisabaga,byatumye agaruka muri APR FC.

Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa APR FC abitangaza, uyu myugariro yemeje ko agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC gukomeza kuyifasha mu rugamba rwo gushaka shampiyona.

Ombolenga Fitina yagize Ati "Nibyo koko ngiye kugaruka mu ikipe yanjye APR FC kuko ibyo nasabye ikipe yanyifuzagaya CSKA Sofia, byose tutabashije kubyumvikanaho, nasanze nta mpamvu rero yo kuguma hano, kandi na APR yanjye isanzwe impa ibyo nshaka byose. Rero ngiye kugaruka nkomeze akazi mu ikipe yanjye.”

Ombolenga ni umwe muri ba myugariro bafashije APR FC mu gice kibanza cya shampiyona irangiza ku mwanya wa mbere ndetse byitezwe ko agiye gufatanya na Michel Rusheshangoga inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Ibitekerezo

  • Nta kindi buriya ni amafaranga bapfuye.Gusa tujye twibuka yuko Imana itubwira yuko tugomba kuyishaka nkuko dushaka amafaranga.Nyamara usanga abashaka Imana bashyizeho umwete ari bake cyane.Bakibagirwa yuko niyo umuntu akize,ubuzima bwe budaturuka ku mafaranga afite.Iyo hagize urwara ari umukire,yiruka amahanga ashakisha aho bamuvura,agatanga millions and millions,akenshi bikanga agapfa.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",ntiduhere mu byisi gusa.Abumvira iyo nama yaduhaye,yavuze ko azabazura ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa