skol
fortebet

Ombolenga yahaye ubutumwa bukomeye AS Kigali mbere y’uko bahura

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa APR FC,Ombolenga Fitina yatangaje ko uyu mwaka biyubatse cyane ariyo mpamvu ikipe ya AS Kigali bazahura kuwa Gatanu mu mukino ufungura shampiyona ngo bazayitsinda nta kabuza.

Sponsored Ad

Ombolenga yabwiye umunyamakuru wa APR FC ko AS Kigali itazongera kubakuraho amanota mu irushanwa iryo ari ryo ryose kuko ngo umwaka ushize wabasigiye isomo rikomeye.

Yagize ati “Ubu ibintu byarahindutse cyane, yego AS Kigali yaguze abakinnyi bakomeye ndetse abenshi muri bo banafite ubunararibonye, ariko natwe twariyubatse bihagije. Twongereyemo abakinnyi bakiri bato kandi banafite uburambe kuri buri mwanya ndetse n’abatoza beza ku buryo nakwemeza ko (AS Kigali) itazongera kudukuraho amanota mu mwaka wa shampiyona tugiye gutangira, kuko intego kandi duhuriyeho twese ni ugutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-20.”

Ombolenga Fitina yabwiye abafana ba APR FC ko bagiye kubamara agahinda babateye mu mwaka w’imikino ushize ndetse n’intangiriro z’uyu mwaka bahereye ku mukino wa AS Kigali wo kuwa Gatanu uzabera kuri Stade ya Kigali saa cyenda z’igicamunsi.

Ibitekerezo

  • iyi championa ko itangiranye ibigambo ra! gusa urebye ukuntu Kiyovu,Bugesera,police,As Kigali na Mukura ziyu atse izaba ikomeye cyane. uzayitwara azaba ari umugabo kabisa,noneho kuba hari Media ifite ikipe yayo bizashyuha kurushaho, aha ndavuga Gasogi fc. APR na Rayon zishobora kuzarwanira mumyanya ya 4 hafaho.

    Uvuze ukuri turagushyigikiye kandi tubarinyuma muzakore nkikipe kuruta kumenyekana kumuntu kugiticye natwe nkabakunzi nabafanabanyu nibyotwifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa