skol
fortebet

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri yiyemeza kumuhemba mbere ye

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira we ushaje izina Muhadjiri n’ikaramu ndetse akanashyiraho na nimero ye 10 yamaze kuboneka nyuma y’igihe ashakisha,bituma itsinda ry’abafana ba APR FC rya Online ryiyemeza kumuhemba mbere y’uko Muhadjiri abikora nkuko yabyiyemeje.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Magazine abitangaza, uyu mwana yitwa Mugisha Jean Louis. Atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save,Akagari ka Munazi mu ntara y’Amajyepfo.

Iyi foto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Niyonzima Ibrahim wamufotoye ari kotsa runonko yambaye uyu mupira yari yaranditseho Muhadjiri n’ikaramu.

Niyonzima yabwiye iki kinyamakuru ko yahuye na Mugisha ubwo yarimo atemberera mu gace k’iwabo cyane ko yari amaze iminsi avuye kwiga mu Bushinwa.Uyu musore yavuze ko yabonye uyu mwana ari kotsa runonko aramwegera aramuganiriza.

Mugisha yabwiye Niyonzima ko akunda umupira w’amaguru ariko ngo akaba awumva gusa kuri Radio ndetse ko umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ariwe akunda ari nayo mpamvu yamwanditse ku mwambaro we kuko nta bundi bushobozi yari kubona bwo kugura umwenda wanditseho izina ry’uyu mukinnyi.

Niyonzima yagize ati “Ni ifoto nafotoye mu mpera za Nyakanga ubwo nari muri ’Quartier’ aho mvuka. Nari mbonye uriya umwana yambaye umwenda wanditseho kuriya, numva biranejeje kuko nanjye nsanzwe mfana APR FC ...namaze iminsi ntarashyira hanze iyi foto, rimwe nicaye ndi kuruhuka, nibuka ko nayifashe, nkora tag kuri Muhadjili nkoresheje Instagram."

Uretse Muhadjiri wagaragaje ko yifuza guhura na Mugisha akamushimira urukundo rudasanzwe yamugaragarije,itsinda rya Online Fan Club nabo batangaje ko bateguye igikorwa cyo gufasha uyu mwana mu buryo bwose bushoboka nyuma yo kugaragariza urukundo uwahoze ari umukinnyi wabo Muhadjili wabahaye ibyishimo mu myaka ishize.

Twizeyimana Mark uri mu batangije Online Fan Club iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 3, yavuze ko biteguye gufasha icyo aricyo cyose Mugisha.

Ati " Twakoze uko dushoboye dushaka imyirondoro y’uriya mwana tunyuze ku wamufotoye iriya foto. Turashaka kuba twamuha umwambaro (Jersey) ya Muhadjili,tukamusura hari ibyo tumushyiriye, ubundi uko tuzasanga ubuzima buhagaze mu muryango abamo nibwo tuzamenya icyo gukora bitewe n’uburyo tuzaganira na kariya kana ndetse na nyirakuru umurera."

Mugisha usanzwe ari imfubyi ibana na nyirakuru, azahura na Muhadjiri mu minsi iri imbere ubwo azaba aje mu biruhuko mu Rwanda dore ko asigaye akinira ikipe ya Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arabe Emirates).



Mugisha ari kumwe na Niyonzima wamufotoye akabimenyesha Muhadjiri

Ibitekerezo

  • Yooo!!! Ndumva ngize amarangamutima,ese ni n’imfubyi!!! Ntiwamenya aho Imana ihera itabara abababaye

    nibyigiciro kubona akana nkaka kiyumvamo impano online muri abo gushimirwa kubwo gufasha mumaranye igihe tubari inyuma hano igihara/kamonyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa