skol
fortebet

Padiri ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa yahakanye ibyo yashinjwe ko asiramuye kandi atari byo

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard uregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda, uyu munsi yaburanye ubujurire bwe avuga ko kuba muganga yaremeje ko uriya mwana atwite, bitavuze ko ari we wayimuteye. Uruhande rw’uregwa ruvuga ko umukobwa yavuze ko asiramuye nyamara atari byo.

Sponsored Ad

Uyu mupadiri wa muri Paruwasi ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi kuwa 11 Gicurasi,ahita akorerwa Dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke rwari rwemeje ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 ajuririra iki cyemezo mu rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ari na rwo ruri kumuburanisha muri iki gicamunsi.

Uyu wihaye Imana wasobanuraga ubujurire bwe, yavuze ko nta butabera yahawe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gakenke rwemeje ko akurikiranwa afunze mu gihe we yasabaga kurekurwa akazajya yitaba ari hanze.

Yagarutse ku bishingirwaho ashinjwa iki cyaha cyo gusambanya uriya mwana utaruzuza imyaka y’ubukure, ko muganga yamusuzumye agasanga atwite.

Padiri Dukuzumuremyi avuga ko iki kimenyetso kidahagije ku buryo cyagenderwaho n’Urukiko rukemeza ko afungwa kuko kuba muganga yaremeje ko uriya mwana atwite bidahita bivuga ko ari we wamuteye inda.

Yasabye ko inzego z’ubutabera zategereza uriya mwana akazabyara ubundi hagakorwa isuzuma rya gihanga (DNA) bakareba niba koko uriya mwana ari uwe.

Umwunganizi wa Padiri avuga ko isuzuma rya muganga ryo ku wa 01 Gicurasi 2020 ryagaragaje ko uriya mwana atwite inda y’amezi atanu n’iminsi 15 nyamara baravuze ko Padiri yamusambanyije tariki ya 19 Ukwakira 2019 bityo ko n’iyo yaba yaramusambanyije koko haba hashize amezi agera muri arindwi.

Yavuze kandi ko uriya mwana w’umukobwa yavuze ko Padiri asiramuye nyamara muganga yaragaragaje ko adasiramuye bityo ko ibivugwa n’uriya mukobwa ari ibinyoma.

Ikindi cyashingiweho ko Padiri asanzwe afitanye umubano wihariye n’uriya mwana w’umukobwa, ni ukuba hari amafaranga ibihumbi 130 yahawe na Padiri.

Undi munyamategeko wunganira Padiri avuga ko ariya mafaranga atari Padiri wayahaye uriya mwana ahubwo ko ari impano ya Caritas yahaga uriya mukobwa, akavuga ko iki atari ikimenyetso cyari gufatwa nk’impamvu ikomeye ituma uregwa akekwa ko yakoze kiriya cyaha ashinjwa ahubwo ko hari gushingirwa ku bimenyetso bifitanye isano na cyo.

Mu rubanza rwa mbere, Padiri Marius mugenzi wa Hakuzumuremyi yaje kumushinja avuga ko hari undi mukobwa yateye inda.

Abanyamategeko ba Hakuzumuremyi bavuze ko ibi ari ibinyoma kuko uriya mukobwa yiyemereye ko umwana we ari uw’umugabo we babana.

Umushinjacyaha wagarukaga ku bimenyetso byagarutsweho muri uru rubanza, yavuze ko kuba uruhande ruhakana ko uregwa adasiramuye nyamara umukobwa yaravuze ko asiramuye; bitaba impamvu yo kumushinjura kuko uriya mukobwa na we yashobora kwibeshya.

Umushinjacyaha yavuze ko uriya mwana w’umukobwa yivugiye ko yasambanyijwe na Padiri inshuro enye ariko ko atashoboraga kumenya neza niba asiramuye cyangwa adasiramuye kuko iyo igitsina cy’umugabo iyo cyafashe umurego umuntu atamenya ko gisiramuye cyangwa kidasiramuye.

Avoka wa Padiri na we wagendeye kuri iyi ngingo, yagize ati “Birashoboka ko waryamana n’umuntu inshuro enye ngo ubure kumenya imiterere y’igitsina cye.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko umukobwa yiyemereye ko azi neza icyumba cya padiri ku buryo ntawashidikanya ko yamusambanyije koko.

Uruhande rw’Uregwa ruvuga ko kuba uriya mwana yamenya imiterere y’icyumba cya Padiri atari igitangaza kuko hari umukozi wo kwa Padiri witwa Diane ukunze kumena amabanga yo muri kiriya kigo cy’abapadiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyashingiweho n’Umucamanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Musanze bifite ishingiro ndetse ko yemeje ko uregwa akurikiranwa afunze kugira ngo ubutabera buzakomeze kumubonera igihe cyose bumukenereye.

Umushinjacyaha avuga ko Padiri aramutse arekuwe ashobora gutoroka bityo na bya bizamini bya gihanga (DNA Test) byazakorwa yaramaze kugenda ntaryozwe ibyo yakoze.

Uruhande rw’uregwa ruvuga ko nta mpungege zo kuba yatoroka kuko afite aho atuye hazwi ndetse batanga n’umwishingizi witwa Mwunguzi Theoneste akaba nyiri sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Caotch, akaba yemeye gutanga imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover ifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw kugira ngo ifatirwe.

Umucamanza wumvise ibisobanuro by’impande zombi, yahise apfundikira urubanza akazasoma icyemezo cy’urukiko ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020.

Inkuru ya UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa