addresiya
Kigali
startimes

Papa Francis yiyamye abantu bakomeje kwita Lionel Messi imana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 April 2019 Yasuwe: 2047

Umushumba wa kiliziya Gatolika yababajwe n’abafana bakomeza kwita umukinnyi Lionel Messi ukinira FC Barcelona imana aho yabasabye akomeje kubireka kuko ngo hari Imana imwe.



Papa yabwiye abafana ba Messi ko nubwo Messi ari umukinnyi mwiza cyane,adakwiriye kwitwa imana ndetse ngo nta n’ukwiriye kumugereranya nayo kuko ari inyambaraga.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yavuze ko nawe akunda Messi cyane ko baturuka mu gihugu kimwe gusa yemeza ko ari icyaha gikomeye kumwita imana.

Papa yagize ati “Mu by’ukuri kwita Messi imana n’icyaha gikomeye.Ntekereza ko bamwita imana bashaka kugaragaza ko bamwemera cyane ariko Imana yo mu ijuru niyo ikwiriye gusengwa.Nibyo n’umukinnyi w’igitangaza ariko si imana.”

Messi n’ikipe ya Argentina basuye Papa Francis mu mwaka wa 2013 ndetse umwaka wakurikiyeho uyu mukinnyi yamwohereje umupira we.

Abakunzi ba FC Barcelona basigaye bita Lionel Messi mu mpine D10S berekana nimero ye ndetse izi nyuguti zivuga imana mu cyesipagnole.

Muri uyu mwaka w’imikino Messi amaze kwinjiza ibitego 39 mu mikino 37 ndetse akaba amaze gutanga imipira 21 yavuyemo ibitego ariyo mpamvu asigaye yitwa imana y’umupira.


Abakunzi ba ruhago bakomeje kwita Messi imana

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Ariko nanjye ndabaza Paapa.Niba koko yemera ko Imana ari imwe gusa,UBUTATU bwavuye he?Paapa n’abandi banyamadini,bigisha ko hariho Imana,Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka Wera (Roho Mutagatifu).Ko ibyo bintu ntaho Bible ibivuga,ndetse n’Abigishwa ba Yesu bakaba batarasengaga Ubutatu,amadini yabukuye he?Dore uko YESU yigishaga:
    Muli Yohana 14:28,YESU yavuze ko SE (his Father) amuruta.Muli Yohana 20:17,Yesu avuga ko "Imana ye ariyo Mana yacu".
    Intumwa ye Petero,yigishaga ko Yesu ari "Umugaragu w’Imana" nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Indi ntumwa ye Pawulo,yigishaga ko YESU ari "Ikiremwa cya mbere k’Imana" nkuko Abakolosayi 1:15 havuga (the first born of all creatures).Muli make,ntabwo Imana ari Ubutatu.Ni imwe gusa yitwa Yehova (izina bwite yihaye).Iyo Mana ntipfa,nyamara Yesu we yarapfuye.Niwe wenyine tugomba gusenga nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 4:10.

    April 2019

Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 4157 0

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5512 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 7284 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 4175 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2287 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1954 0