skol
fortebet

Patrice Evra yaburiye Lionel Messi watumiwe na Cristiano Ronaldo ngo bazasangire

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United,Juventus na Marseille,Patrice Evra yabwiye Lionel Messi ko akwiriye kwitondera gusangira na Cristiano Ronaldo kuko ngo no kurya k’uyu rutahizamu wa Juventus aba ari imyitozo.

Sponsored Ad

Evra wakinannye na Ronaldo muri Manchester United bakahakorera amateka,yabwiye Messi ko akwiriye kwitondera kujya gusangira na Ronaldo mu rugo rwe kuko ngo no kurya kwe ari imyitozo.

Uyu mukinnyi yavuze ko ubwo bakinanaga yagiye gusangira na Ronaldo mu rugo rwe ariko ngo ibyo yahaboneye byamukuye umutima kuko ngo no kurya k’uyu rutahizamu biba bimeze nk’umukino nyirizina.

Evra yagize ati “Ni imashini.Ntuzajye gusangirira nawe mu rugo rwe biba bimeze nk’imyitozo ikomeye.”

Evra yavuze ko atakwibeshya ngo ajye gusangira na Ronaldo kubera ko yasezeye umupira w’amaguru mu minsi ishize.

Ibi Patrice Evra yabibwiye Messi nyuma y’aho abwiwe na Ronaldo ko yifuza ko bazasangira mu minsi iri imbere bishimira ko bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi muri ruhago.


Evra yavuze ko gusangirira na Ronaldo mu rugo rwe bimeze nko gukora imyitozo ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa