skol
fortebet

Paul Muvunyi yahaye ubutumwa bukomeye Perezida mushya wa Rayon Sports

Yanditswe: Monday 16, Nov 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Paul Muvunyi yagiriye inama ikomeye komite ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele yo kubana na buri wese neza yaba umuto cyangwa umukuru.

Sponsored Ad

Bwana Paul Muvunyi yahuriye na komite ya Rayon Sports mu muhango wo kumurika itsinda rishya ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Indatwa Fan club.

Paul Muvunyi wagejeje kuri byinshi ikipe ya Rayon Sports,yibukije ubuyobozi bushya bw’ikipe ko ari iy’Abafana, ko nibaba ba nyamwigendaho izabananira cyane ko iyi kipe byagorana ko itungwa n’umuntu umwe.

Yagize ati “Kuyobora Rayon, ni ukubana na bose kuva ku bato kugera ku bakuru. Turabashyigikiye bari mu nzira nziza. Uyoboye Rayon wese ni umuzigo agomba gushyigikirwa yabishaka atabishaka”.

Nyuma yo kwerekana ku mugaragaro iyi Fan club, Muvunyi avuga ko iki gikorwa ari inyamibwa, kandi bazakomeza kuba hafi y’ikipe yabo.

Yagize ati “Ubusabane bwari bukenewe kuko abantu ntibaherukanaga. Icyo bisobanuye, ni uko tugomba gukomeza kuba hafi y’iyi kipe yacu kuko nitwe tugomba kuyifasha mu buzima bwa buri munsi.

Mu minsi ishize,Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yabwiye abanyamakuru ko intego ye ari ukongera kubaka Rayon Sports ikaba mpatsamakipe mu Rwanda hanyuma yagera hanze naho ikigaragaza.

Yagize ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.

Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyabaye mu ikipe bigomba gusigara inyuma, ubu hatangiye amateka mashya.

Yagize ati “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara.

Rayon igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’ikibuga.

Rayon yicajwe ku bibero by’abanyamuryango, ishyirwa mu gituza cy’abakunzi, ubu iri mu biganza by’abakunzi bayo, ngaho nimuhobere ikipe yanyu, nimukikire Rayon Sports yanyu, nimutatira icyo gihango amateka azabibabaza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa