skol
fortebet

Paul Pogba yahaye ubutumwa Liverpool bahataniye igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko ikipe yabo yamaze kwinjira mu murongo uhamye wo gushaka igikombe cya shampiyona ariyo mpamvu Liverpool igomba guhura nabo yikandagira.

Sponsored Ad

Pogba uheruka guhesha United amanota 3 nyuma yo gutsinda igitego 1-0 batsinze Bunley,yavuze ko ubu barajwe ishinga no gushaka igikombe cya shampiyona iyi kipe imaze imyaka isaga 8 itazi uko gisa.

Pogba yagize ati “Ubu twamaze kugera ku mwanya wa mbere kandi turifuza kuwugumaho.Ubu icyo nicyo gice gikomeye.Imitwe yacu irangamiye gutwara shampiyona turifuza gukomeza kuba aba mbere mu rugendo.”

Nubwo shampiyona ikiri mbisi,Pogba we abona United yaragaragaje ko ikwiriye kuba iya mbere.Ati “Twe n’abafana ibintu bimeze neza.Gusa haracyari urugendo rurerure rwo kugenda.”

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 89 z’amapawundi mu myaka 4 ishize,yavuze ko ubu ahagaze neza ndetse yiteguye gufasha United gutwara igikombe.

Ati “Ndishimye cyane,nishimiye uko ndi kwitwara.Buri wese ari kwitanga cyane mu ikipe kandi ubu dusigaye twugarira nezaTuri kwitwara neza.”

Ku cyumweru,United izasura Liverpool mu mukino utegerejwe na benshi ku isi cyane ko aya makipe ari guhatanira gufata umwanya wa mbere ugoye cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa