Kigali

Paul Pogba yandagaje bikomeye abafana ba Manchester United bamututse ku ruhu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 5842

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo bamwe mu bafana ba Manchester United bibasiriye umukinnyi wabo Paul Pogba bamuhora ko yahushije penaliti ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Wolves igitego 1-1,bamutuka ibitutsi byiganjemo iby’irondaruhu karahava.



Uyu Mufaransa utaripfana nawe yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter asubiza aba bafana ko kugira ivangura rishingiye ku ruhu ari ubujiji ndetse ngo kuva na kera abasekuruza be barwanye intambara yo kugira ngo bishyire bizane kubera ko bari abirabura.

Yagize ati “Abasekuruza n’ababyeyi banjye barababaye kugira ngo tubone ubwigenge,dukore,dutege za bisi,tunakine umupira w’amaguru.Ibitutsi bishingiye ku irondaruhu n’ubujiji ariko bimpa imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ndwanire abazankomokaho.”

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter,Pogba yashyizeho ifoto ya Martin Luther King,papa we ndetse n’umuhungu we.

Pogba yambuwe ububasha bwo gutera penaliti muri Manchester United buhabwa marcus Rashford nawe wayihushije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yatsindwaga na Crystal Palace ibitego 2-1 gusa nawe yibasiriwe n’abafana kuko ari umwirabura.

Ubuyobozi bwa Manchester United,umutoza Solskjaer,abakunzi ba ruhago ndetse n’abakinnyi bamaganye iyi myitwarire mibi y’abafana.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ntiyanbuwe ububasha bwo guter pen nkuko ole yabyivugiye

    2 months ago

Inzindi nkuru

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 2580 0

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje...
19 November 2019 Yasuwe: 5234 0

Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza Maurizio Sarri uherutse...

Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza wa...
19 November 2019 Yasuwe: 2414 0

Cristiano Ronaldo yasezeranyije abanya-Portugal akandi gahigo agiye...

Cristiano Ronaldo watsinze igitego cya kabiri mu mukino wo gushaka itike...
19 November 2019 Yasuwe: 1310 0

N’golo Kante yaciye ibintu kubera umukinnyi yatangaje ko yahita agura...

Umukinnyi N’golo Kante ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea yongeye...
18 November 2019 Yasuwe: 7137 0

Karim Benzema wifuza ko Ubufaransa bumwemerera gukinira Algeria yahawe...

Rutahizamu Karim Benzema yarakajwe bikomeye n’amagambo yatangajwe n’umuyobozi...
18 November 2019 Yasuwe: 6210 0