skol
fortebet

Paul Pogba yavuze amagambo akomeye ku bihe bibi arimo muri Manchester United

Yanditswe: Monday 16, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba w’ikipe ya Manchester United yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ariwo mubi cyane kurusha izindi yahuye nazo kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Sponsored Ad

Pogba utagifite umwanya ubanza mu kibuga muri Manchester United yemeye ku mugaragaro ko ibintu bitameze neza muri Manchester United aho yemeje ko uyu mwaka w’imikino ariwo wamugoye kurusha iyindi yose amaze akina.

Pogba amaze kubanza mu kibuga mu mukino umwe muri 4 ikipe ya Manchester United iheruka gukina nyuma y’aho Fred na McTominay bigaragaje kumurusha.

Mu Kiganiro Pogba yahaye RTL yagize ati “Ntabwo nigeze mpura n’ibihe bikomeye nk’ibi mu mwuga wanjye.Ikipe y’igihugu yatumye mpumeka umwuka mwiza.Abakinnyi barihariye,biratangaje.”

Pogba usigaje amasezerano y’amezi 18 muri United,yakinnye iminota 90 mu mukino ubafaransa bwatsinzemo Portugal igitego 1-0 muri UEFA Nations League kuwa Gatandatu.

N’golo Kante watsinze iki gitego,yavuze ko yishimira gukinana na Paul Pogba.Ati “Yaravunitse bituma tumara igihe tudakinana.Turibuka uko twakinannye mu gikombe cy’isi.Ni iby’igiciro gukinana na Paul.

Mu kibuga tuba tumeze neza.Nishimiye uko ikipe yakinnye.Turi ku rwego twifuza kubaho.”

Umutoza w’Ubufaransa,Didier Deschamps,nawe aherutse kwemera ko Pogba atari mu bihe byiza nyuma y’umukino batsinzwemo na Denmark ibitego 2-0.

Yagize ati “Ntabwo ari mu bihe byiza mu by’ukuri.Biragoye kwibuka ko ugomba kwishima.Ntabwo ari muri kimwe mu bihe byiza yagize.

Kimwe n’abandi bakinnyi batamerewe neza mu makipe yabo,byamugizeho ingaruka mu mutwe.Ndamuzi neza ariko biriya bibaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa