skol
fortebet

Paulo Dybala yatangaje ikintu cyamutunguye kurusha ibindi kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Paulo Dybala, uherutse gupimwa agasanganwa Coronavirus yabwiye abanyamakuru ko yatunguwe n’imyitwarire ya Cristiano Ronaldo muri bagenzi be kuko ngo abegera bidasanzwe kandi mbere yari azi ko ari umuntu utaboneka.

Sponsored Ad

Dybala yabwiye urubuga rwa Interineti rw’ikipe y’igihugu ya Argentina ko yari aziko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi utabonera umwanya bagenzi be bitewe n’ukuntu aba ahugiye mu myitozo no ku mbuga nkoranyambaga gusa ngo ubwo yageraga muri Juventus yatunguwe n’ukuntu ari umukinnyi ukunda gusabana na bagenzi be.

Yagize ati “Nta n’umwe muri twe wari umuzi.Ageze muri Juventus twabonye umusore mwiza cyane,usabana n’abantu kandi uboneka iyo umukeneye.Naratunguwe mu buryo buhambaye.

Turi mu rugendo naramubwiye nti “Muri Argentina ntabwo tugukunda kubera uko uteye rimwe na rimwe ariko nabonye umuntu utandukanye ubwo twahuraga,warantunguye.Yarasetse aransubiza ati “Ndi uwo ndiwe.Nkunda guhura n’abanenga gutyo.”

Dybala yasabye imbabazi Lionel Messi kubera amagambo yamuvuzeho ko batakinana mu ikipe imwe kubera imikinire yabo ijya guhuza ndetse ngo abona yashaka uburyo yisanga mu mikinire ya Messi kugira ngo amufashe gukomeza kwamamara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa