skol
fortebet

Pele ufatwa nk’umwami wa ruhago yibasiriye Lionel Messi

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele yahaye gasopo abantu bamugereranya na messi kuko ngo we afite ubuhanga bumwe bwo gukinisha ukuguru kumwe.

Sponsored Ad

Pele yabwiye ikinyamakuru cya Folha de Sao Paulo ko ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose atari Messi nkuko babivuga aho yamwandagaje avuga ko akinisha ukuguru kumwe ku imoso batanganya ubuhanga we yakinishaga amaguru 2 ndetse amurusha ko yari azi gukinisha umutwe.

Pele yavuze ko ntawe ukwiriye kumugereranya na Messi ukinisha ukuguru kumwe ndetse atazi gukinisha umutwe

Yagize ati “Ni gute mwagereranya umuntu wakinishaga umupira ukuguru kw’iburyo n’ibumoso neza n’ukinisha ukuguru kumwe?.Messi akinisha ukuguru kumwe ndetse ntabwo azi gukinisha umutwe.Ni gute mwangereranya nawe?.Pele ni umukinnyi wateraga ishoti n’imoso ndetse n’ukuguru kw’iburyo ndetse azi gutsindisha umutwe.

Pele aherutse guca igikuba mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko Neymar azi umupira cyane kurusha Messi na Cristiano Ronaldo none yongeye gukora agashya

Pele yabwiye iki kinyaamkuru cy’iwabo ko Maradonna yari afite ubuhanga budasanzwe ndetse ko ntaho ahuriye na Lionel Messi watwaye Ballon d’Or 5.

Ibitekerezo

  • Bonsoir
    Ndakundacane umupirawamaguru
    Kandi ndaryoherwacane n’ibiganiro muturonderera
    Umwami waruhago Pelé arantangazacane iyondikondareba videoze mbonatawundi yogereranywa
    Yatsinzibitsindo birenzurugero ngirantawuzotsinda nigice civyoyatsinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa