skol
fortebet

Pep Guardiola yatangaje amagambo adashimishije mu matwi y’abakunzi ba FC Barcelona

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City witwa Pep Guardiola yatangaje ko atazongera gutoza ikipe ya FC Barcelona ukundi nyuma y’aho umwe mu biyamamariza gusimbura Josep Bartomeu witwa Victor Font atangarije ko yifuza kumugarura we na bamwe mu bakinnyi bakomeye yatoje.

Sponsored Ad

Nubwo ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano mu ikipe ya Manchester City,Guardiola yavuze ko nta gahunda afite yo gusubira muri FC Barcelona yatangiriyemo gutoza akayihesha ibikombe byinshi.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo ikipe ye yatsinze Sheffield United igitego 1-0,Guardiola yabwiye BT Sport ko atazongera gutoza iyi kipe ukundi.

Yagize ati “Igihe cyanjye nk’umutoza wa Barcelona cyararangiye.Ntegereza ko rimwe mu buzima ushobora gukora ibintu bitandukanye.Hari abantu beza bashobora gukora akazi hariya barimo na Ronald Koeman.

Byararangiye.Nzajya njya mu mujyi wanjye kureba ikipe yanjye,kureba imikino gusa.”

Guardiola ari mu batoza buri kipe yose ikomeye yakwifuza kubera uburyo bwe bw’imikinire n’ibigwi afite aho yahesheje ibikombe bitandukanye amakipe yose yanyuzemo.

Uyu munya Espagne ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano muri Manchester City ari nayo mpamvu ibihuha by’aho azerekeza bikomeje kwiyongera.

Mu minsi ishize,yagaragaje ko yifuza gukomeza gukorera akazi ku kibuga Etihad gusa nta masezerano mashya arasinya.

Yagize ati “Ndishimye cyane hano.Nejejwe no kuba mu mujyi wa Manchester kandi nizeye ko nzakomeza gukora akazi keza nkahaguma igihe kinini.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa