skol
fortebet

Pep Guardiola yavuze ku makuru y’uko Messi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester City

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yo mu cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’Abongereza yahakanye amakuru avuga ko Lionel Messi ashobora kumwiyungaho muri iyi kipe abereye umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ahamya adashidikanye ko Lionel Messi azarangiriza kariyeriye ye muri FC Barcelona yakuriyemo kuva akiri umwana muto.

Lionel Messi afite imyaka 32 y’amavuko, akaba ayimaze muri Barcelona, hagati aho mu masezerano yasgiranye nayo harimo aho avuga ko afite uburenganzira bwo kwerekeza mu yandi makipe igihe abyifuje.

Guardiola yatoje Messi i Camp Nou hagati ya 2008 na 2012, aho yatwaye ibikombe bitatu by’irushanwa ry’umupira w’amaguru rya Espanye, La Liga, hamwe n’ibikombe bibiri byo ku mugabane w’Ubulayi bihuza amakipe yabaye aya mbere i wayo Ligue des Champions.

Guardiola ati: “Ku bwanjye ndifuza ko Lionel Messi yaguma muri FC Barcelona akaba ari naho yazarangiriza Kariyeri(Career) ye mu mupira w’amaguru”.

Uyo mutoza wa Man City yavuye muri Barcelona asize ayifhesheje ibikombe 14 mu myaka y’imikino ine, hanyuma yerekeza muri Bayern Munich yo mu Budage.

Mu Budage yahatwariye ibikombe biatatu bya Shampiyona yahoo,Bundesliga, mu myaka itatu ikurikirana.

Mu myaka itatu amaze atoza Manchester City yo mu Bwongereza, amaze kwegukana irushanwa rikomeye muri iki gihugu rya Premier League inshuro zebyiri zikurikirana, 2017/2018 hamwe na 2018/2019.

Ni mugihe muri uyu mwaka icyizere cyo kuba yakwisubiza igikombe ari hafi ya ntacyo kuko Liverpool iri ku mwanya wa mbere yakaniye bikomeye aho iyisumbya amanota amanota 22 yose ndetse iri rushanwa rikaba rinasigaje imikino 13 ngo rishyirweho akadomo.

Messi, umukinyi umaze kwegukana umupira wa zahabu inshuro esheshatu, ibikombe 10 bya La Liga 22 hamwe n’ibikombe bine bya Ligue des Champions,amasezerano ye muri Barcelona azarangira muri 2021.

Messi mu minsi ishize aherutse kuvuga amagambo yamugaragaje nkaho ari kwihenura ku ikipe ya Barcelona, yanatumye Umufaransa Eric Abidal, asaba abakinnyi b’iyi kipe kureka kwitwara nk’uko babikoraga bagitozwa na Ernesto Valverde uherutse kwirukanwa.

Mu irushanwa rya La Liga ryo mu gihugu cya Rsipanye, FC Barcelona iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Real Madrid iyirusha amanita atatu.

Mu gihe hari abibaza ko Guardiola ashobora kuboneraho akikubira Messi kubera iumwuka hagati ye na Abidal, we yagaragaje ko nta gahunda yabyo afite.

Lionel Messi yageze muri Barcelona afite imyaka 13, ni ukuvuga muri 2000, aho yatangiriye gukina umupira w’amaguru mu bana batarengeje imyaka 14.

Yagiye azamuka mu buryo bwihuse, aho yahise ava muri Barça C,yinjira muri Barça B, kugeza ubwo atangiye gukina mu ikipe ya mbere(iy’abakuru), ibi bikaba byaramutwaye igihe gito cyane.

Muri Nzeri 2019, Lionel Messi aherutse kwegukana ighembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA, ku nshuro ya gatandatu, ahigitse bagenzi be bari bahanganye aribo Christiano Ronaldo wa Juventus na Virgil van Dijk wa Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa